Karekezi, Katauti n’undi muntu ni bo batoza bashya ba Rayon Sports FC
— July 17, 2017
Please enter banners and links.

Abatoza batatu bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Karekezi Olivier, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino 2017-2018.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umusingi kuri uyu wa 17 Nyakanga 2017 avuye ku bayobozi ba Rayon Sports atangaza ko aba batoza bombi bamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru kuri icyo kibazo batangaje ko Karekezi bunvikanye ku wa 5 w’icyumweru gishize, bakaba baranze guhita babitangaza ku mugaragaro, kuko Karekezi agomba kugera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, avuye mu gihugu cya Sweden, aho yari amaze igihe akorera ndetse ariho yigiye ubutoza.
“Karekezi kumvikana byamaze kurangira, ndetse n’abatoza bamwungiriza byarangiye kuri uyu wa mbere.” Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Kimwe mu byo Karekezi yasabye gikomeye kugira ngo yemere kuza gutoza Rayon Sports harimo ko Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bagomba kuba mu batoza bamwungirije, kandi ibyo byamaze gukorwa byarangiye.
Abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko mu buryo bweruye umutoza azamenyekana muri iki cyumweru ku wa 3, kuko ikipe izatangira imyitozo ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.
Andi makuru avuga ko Karekezi Olivier azahembwa amafaranga y’u Rwanda 1,500,000 akazagenerwa n’agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ugereranije n’ako bari basanzwe batanga mu rwego rwo gushaka uko babona intsinzi nyinshi.

Olivier Karekezi ibumoso na Katauti wambaye nimero 3 mugituza

Nkunzigoma Ramadhan
Nkunzigoma Ramadhan yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru, akaba acumbitse mu mujyi wa Kigali, naho Katauti wari umutoza wungirije wa Musanze FC n’ubwo ikipe ye yashatse kumwongerera amafaranga menshi, ntiyemere kongera amasezerano akaba yahisemo gusubira mu ikipe yamugize igihangange hano mu Rwanda.
“Danger Man” nk’uko bamwitaga mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ari mu bakinnyi bamamaye cyane mu ntangiriro ya za 2000 ari kizigenza mu ikipe ya APR FC, mbere yo kuyivamo akerekeza ku mugabane w’i Burayi.
Olivier Karekezi akaba yari yavuzwe mu makipe atandukanye arimo APR FC yabayemo igihangange na Police FC, ariko bikaba birangiye ahereye mu ikipe mukeba yahanganye na yo mu myaka myinshi yakinnye hano mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bumvaga ikipe batayiha uyu mutoza, ariko nyuma yo kwicara bakabiganiraho igihe kirekire, byarangiye basanze Karekezi na Katauti baba abasimbura beza ba Masudi na Maso muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka.
Karekezi azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu (Tariki ya 22 Nyakanga) yerekwe abakinnyi be ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga, atangire imyitozo ku wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga.
Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko umupira w’amaguru ugiye kuryoha kurusha uko wasangaga amakipe menshi atozwa n’abazungu ariko ubwo hatangiwe gahunda yo guha akazi ko gutoza abakinnyi bakanyujijeho mu Rwanda ari igitekerezo kiza ndetse bizaryoshya umupira w’amaguru.
Umwe mu bana bato bakina umupira bisanzwe ariko wifuza kuzakina umupira w’umwuga witwa Moris yaganiriye n’ikinyamakuru Umusingi maze agira ati “aho tuba dukina buri umwe aba yifuza kuba Karekezi Olivier undi ashaka kuba Gatete Jimmy cyangwa abandi bafite abo bifuza ariko mbona umukinnyi wese Karekezi azajya atoza azajya amwumva vuba kurusha uko umuzungu yabimubwira ibyo bikazafasha umupira w’amaguru mu Rwanda uryoha ndetse ugatera imbere bitewe n’uburyo abakinnyi bazaba batozwa n’abatoza bakunda ku mitima yabo”.
Abantu barakibaza impamvu Karekezi yahisemo Katauti na Nkunzigoma Ramadhan ko bamwungiriza niba aribo nshuti ze magara cyangwa se niba ari uko yababonyemo ubuhanga bashobora kumufasha gutwara ibikombe.
Karekezi mu minsi yashize akaba yari yaratubwiye ko ikipe bamuha iyo ariyo yose yayitoza ariko abantu nanone bakaba bibaza uburyo bazakorana na Degaule ni ukuntu baherutse kumwandagaza mu bitangazamakuru kubera ibyo yari yabavuzeho ko ikipe y’Igihugu Amavubi yakinnyi igikombe cy’Afurika abakinnyi bari abakongomani birakaza abakinnyi benshi bakiniraga igihugu icyo gihe kubita abanyamahanga.
2,697 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply