umu amakuru- Abacungagereza 149 bahawe ipeti rya Warder’basoje ikosi | Umusingi

Abacungagereza 149 bahawe ipeti rya Warder’basoje ikosi

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2017 Abacungagereza 149 barimo abakobwa 32 basoje amasomo y’ibanze mu mwuga wo gucunga amagereza bari bamaze iminsi bakorera mu Ishuri riri i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuhango wo gusoza amasomo y’aba bacungagereza wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ufite urwego rw’amagereza mu nshingano ze.

Minisitiri w’ubutabera Businge Johnstone asoza ikosi y’Abacungagereza i Rwamgana

Aba basoje amasomo biyongere ku bandi bacungagereza basaga ibihumbi bibiri bari muri uru rwego. Amasomo basoje abahesha ipeti ry’ibanze ryitwa ‘Warder bahawe na Minisitiri w’ubutabera Johnston Businge’.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa CIP Sengabo Hillary yagize ati “abasoje amasomo bagiye gusanga abandi bari mu kazi kugirango turusheho gukora akazi neza kuko urwego rukeneye abacunga gereza benshi cyane”.

 

 

2,573 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.