umu amakuru- Menya ibintu 11 abakobwa bakora bikarakaza abasore bakundana bikaba byabaviraho kubura abagabo | Umusingi

Menya ibintu 11 abakobwa bakora bikarakaza abasore bakundana bikaba byabaviraho kubura abagabo

Please enter banners and links.

Muri iki gihe abantu bakunda kwita dot.com bamwe mu bakobwa  hari ibintu bakora iyo basuye abasore bakundana bikabarakaza bikaba byaviraho abo bakobwa kubura abagabo.

1.Bamwe mu bakobwa iyo umuhungu amaze kumubwira ko amukunda ,umukobwa atangira kumva ko agiye guhita akora ibyo ashaka ku buryo rimwe na rimwe umukobwa aza gusura umusore atamuteguje ,ibyo birakaza cyane bamwe mu basore kandi umukobwa aba ashaka gucunga kugirango areba ko agufatana undi bigatuma umusore amureka akishakira undi utabikora.

2.Hari abakobwa bigira abahatari yasura umuhungu aho kumuganiriza ahubwo akigira kuri whatsapp arimo kuganira n’abandi bahungu bikarakaza umusore bikamuviramo kumureka akishakira umukobwa umuha umwanya.

3.Hari abakobwa iyo yasuye umusore ugasanga arambara udukabutura tw’umusore yambarira imbere cyangwa abandi bakambara amashati y’abasore kandi hari abagabo batabikunda akumva ko ari akamenyero kuko hari abadakunda kwambarana butyo buri muntu agira udugeso.

4.Hari abakobwa iyo yasuye umusore bakundana akahasiga imyenda ye kugirango umusore nazana undi mukobwa akayibona bizabashwanishe maze umusore abihomberemo kandi hari igihe umusore aba arimo gutanga ibizami byo gushaka uwo bazabana bityo bigatuma arakazwa n’umukobwa usiga imyenda ye mu nzu ye.

5.Bamwe mu bakobwa ntibakigira umuco kuko hari igihe aza gusura umusore yahagera nta musuhuze akamunyuraho atamuvugishije akigira mu buriri akiryamira cyangwa akikorera ibyo ashaka bigatuma umusore atangira kumutekerezaho ko nibaramuka babanye azamugora bigatuma amureka.

6.Hari abakobwa bamwe usanga asabana cyane n’abashuti ba mushuti we kurusha uwo bakundana ugasanga umusore biramurakaza cyane uburyo umukobwa akundana n’inshuti ze kurusha we bigatuma amurakarira bikamuviramo kumureka ariko mwe basore mutarashaka mukwiye kumenya uwo wereka mushuti wawe kuko hari igihe umumwereka bikarangira amugutwaye.

7.Umukobwa kuzana bashuti be mu nzu y’umusore ugasanga abakobwa nk’icumi bose buzuye inzu y’umusore ariko rimwe na rimwe muri abo bakobwa haba harimo ababa biyambitse ukuntu bagaragaza ibibero cyangwa amabere cyangwa umukondo cyangwa utumi kurusha uwabazanye umusore agatangira gukunda umwe muri abo bakobwa bikarangira umwe mu nshuti zawe wazanye agutwariye umugabo.

Bakobwa muzi ubwenge mujye mwirinda kujyana bashuti banyu gusura umusore mukundana butarabana kuko abo wita bashuti bawe hari igihe baba bifitiye ibibazo barabuze abo bakundana agatangira kwisekesha ku muhungu mukundana no kumwereka ibibero cyangwa amabere kandi wowe utabimukorera ugashiduka yakundanye n’umusore wawe.

8.Ikindi kirakaza abasore umukobwa kugera iwawe agatangira kubaza buri kamwe kose kari mu nzu rimwe na rimwe n’ibitari ngombwa akakubaza ibyo bintu birakaza abasore ugasanga aricuza n’impamvu yakujya iwe ,Bamwe mu basore ntibakunda ubuzima bwo kumubaza buri kimwe ndetse abenshi bikundira ubuzima bworoshye kumuganiriza ukamuha care ibindi aribwiriza akakubwira ariko iyo utangiye kubaza buri kimwe no gushaka kumutegeka ubwo atangira kugutinya ko nimubana uzamuteza ibibazo.

9.Bamwe mu bakobwa aba afite imibare y’amafaranga yifuza kujya muri salon ihenze buri cyumweru abandi bashaka kujya kubagurira imyenda ihenze ,gusohokera ahantu hahenze buri munsi ibyo bituma umusore akureka kuko abasore abenshi baba bashaka umukobwa umugira inama uburyo bakwiyubaka bagatera imbere.

10.Muri iyi minsi nkuko basigaye babivuga ngo dot.com abakobwa benshi ntibakita ku bijyanye n’imyambarire ku buryo asanga bambara utumini dukabije kandi bamwe mu basore baba bararerewe mu babyeyi bafite umuco ariko umusore agakunda umukobwa kandi koko ari mwiza ariko ku bijyanye n’imyambarire batabizi ugasanga umusore atinye aho azamuhingutsa agiye kumwereka ababyeyi be yambaye mini bigatuma amureka.

11.Imivugire:hari bamwe mu bakobwa bavuga nabi ugasanga aravugana umujinya cyangwa umushiha kandi abagabo abenshi bikundira amahoro bigatuma amugiraho impungenge ko nibabana bazahora mu mirwano no gutongana umusore agahitamo kumureka agashakisha ukwiye uvuga neza yitonze n’icyubahiro n’umuco.

Edith Mukisa n’inzobere mu bijyanye n’urukundo avuga ko abakobwa niba baba bashaka kugirango umusore bakundana amukunde cyane ni uko umukobwa yita ku musore cyane akamenya icyo akunda n’icyo adakunda kandi umuco burya niryo pfundo umukobwa ufite umuco ntajya abura umugabo ariko kubera bamwe baba batarakuranye n’ababyeyi ngo babahane cyangwa babigishe umuco usanga iyo ku mashuri aho biga bahigira imico mibi bigatuma bakura nta muco ariyo mpamvu ubona abasore ibyo gushaka basigaye basa nababivuyeho nabashatse usanga ari ibibazo mu ngo zabo.

Shangazi

 

1,438 total views, 9 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.