Hari itsinda ry’abasore biyemeje gucukura imva ya Ivan Semwanga bagakuramo amafaranga bamushyinguranye
— May 31, 2017Please enter banners and links.
Mu gihugu cya Uganda Kuwa 30 Gicurasi 2017 nibwo umuherwe Ivan Semwanga yashyinguwe agashyinguranwa amafaranga menshi mu mva ye nyuma abasore bagakora itsinda ryo kugaba igitero bagacukura imva ye bagakuramo amafaranga bamushyinguranye ndetse ni isanduka bakaba bavuze ko batazayisiga kuko ihenze cyane.
Ivan Semwanga akaba yari umugabo wa Zari wabaye icyamamare kubera amafaranga menshi yabonye kubera nyakwigendera.
Zari ubu akaba yarashakanye n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania ndetse uyu muhanzi akaba yiyemeje kuzareberera abana ba nyakwigendera wari mukeba we.
Zari ubu akaba ari mu bibazo bikomeye nyuma yo kujya gushyingura uwari umugabo we babyaranye abana 3 agahura n’ibibazo aho ise wa nyakwigendera witwa Herbert Luyinda ubwo yafataga mikoro ku mugaragaro agatangira ku bwira Zari amagambo atari meza imbere y’imbaga y’abantu bari baje gushyingura.
Iburyo niwe ise wa Ivan Semwanga arimo gucyurira Zari wicaye hagati y’abana be
Zari yari yazanye abagabo bibigango bakunda kwita bakanyama bo kumurinda amaze kumva ibyo Luyinda amuvugaho yategetse ingabo ze kujya kumwambura mikoro uwahoze ari sebukwe ariko bisanga n’umuryango wa nyakwigendera nabo bazanye ababo bo kubarinda maze umusaza ahita ategeka ingabo ze zisohora aba Zari.
Uyu musaza mbere y’uko umuhungu we ashyingurwa nibwo yabwiye Zari ko agomba gusaba imbabazi umuryango wa Ivan kubera ibyo yawunyujijemo kugeza ubwo umuhungu we yitabye Imana.
Umusaza akimara gufata mikoro yagize ati “ntago umuhungu wanjye yashyingurwa ibi ntabivuze reka mvuge kugirango aho agiye azagereyo amahoro kandi Imana imwakire”.
Zari yabonye bikomeye abwira ingabo ze muri iryo joro burira imodoka ye yajemo yo mubwoko bwa Toyota V8 ifite plaque UAT 129G saa kumi z’ijoro aragenda bikaba byagaragaye ko umuryango wa Ivan Semwanga utishimiye uyu mugore ubu ufite undi mugabo ahanini bishobora kuba aribyo byabarakaje guta umuhungu wabo akajya gushaka undi mugabo kandi ubukire bwose Zari afite bivugwa ko yabugezeho kubera Ivan.
Ikindi cyababaje umuryango wa Ivan bavuze ko Zari yitwaye nabi mu gusezera umurambo wa nyakwigendera mu rusengero kuko ngo aho yari yicaye yabaga arimo guseka n’abana be nkaho gupfa kwa Ivan ntacyo bimubwiye.
Ikindi nanone cyababaje umuryango wa Ivan ubwo Zari nk’umuntu wabyaranye na Ivana abana 3 yahawe mikoro kugirango agire icyo avuga maze avuga ko urupfu rwa Ivan yari yararwiteguye cyera kandi ko akomeye ibyo bavuga byose ntacyo biribumutware.
Ibyo byose birangiye hakurikiyeho umuhango wo kumushyiraho itaka ariko bagenzi be bo babanaga muri RICH Gang babanje kujugunya amafaranga menshi mu mva ye ndetse n’abandi batangira kuyajugunyamo ndetse bamenamo n’inzoga zihenze cyane.
Amakuru avuga ko Ivan Semwanga yari yarabwiye Zari ko umunsi yapfuye bazamushyingurana amafaranga kubera ko amafaranga arayafite kibe ikimenyetso ko yari afite amafaranga ndetse bazamushyingurane inzoga zihenze kuko yakundaga gusohoka kenshi n’inshuti ze bakanywa bakishimisha aribyo bakoze mbere yo kumushyingura.
Nyuma nibwo habinetse itsinda ry’abasore bakavuga ko bari bugabe igitero cyo gukuramo amafaranga mu mva ndetse n’isanduka bamushyinguyemo ihenze nayo bakayitwara bikaba byatumye hashyirwaho uburinzi.
Mu gusezera Ivan Semwanga hari haje abaherwe benshi n’abahanzi bakomeye benshi.
Muhungu John –Kampala
3,013 total views, 3 views today
Leave a reply