umu amakuru- Gen.Kayumba Nyamwasa yagiriye ishyari Frank Habineza kuko agiye kwiyamamaza kuyobora igihugu | Umusingi

KnGen.Kayumba Nyamwasa yagiriye ishyari Frank Habineza kuko agiye kwiyamamaza kuyobora igihugu

Please enter banners and links.

Kn
Kuwa 26 Werurwe 2017 ubuyobozi bwa Green Party rishinzwe kurengera ibidukikije na Demokarasi buhagarariwe na Dr.Frank Habineza bwosohoye itangazo ryamagana ibyo Gen.Kayumba Nyamwasa yavuze kuri iryo Shyaka.

Abumvise ibyo Gen.Kayumba Nyamwasa yavuze mu rubanza we nabagenzi be barezemo u Rwanda Arusha muri Tanzania ndetse bagatsindwa bavuze ko yabivuze kubera ishyari yagiriye Dr.Frank Habineza kubera agiye kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Bamwe batangiye kuvuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa ubu yakabaye ariwe wiyamamariza kuyobora igihugu nk’umuntu warwanye intambara yo kubohora igihugu ariko ikibabaje yirirwa arwanya abashaka guteza imbere igihugu.

Kn

Gen.Kayumba Nyamwasa yumva ariwe wakabaye yiyamamaza mu mwanya wa Dr.Frank Habineza

frankkkk-9babb

Dr.Frank Habineza ugiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Gen.Kayumba Nyamwasa yavuze ko Ishyaka rya Green Party ari ishyaka ryatangijwe na Perezida Kagame bishatse kuvuga ko ibyo rikora byose rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Gen.Kayumba Nyamwasa ubu aba mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yahungiye ubwo yavaga mu Rwanda ashinjwa ibyaha byinshi birimo kugambanira igihugu no kwangisha abaturage ubutegetsi ndetse akaba yarakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda ndetse yamburwa amapeti yose ya gisirikare.

Gren party2

Abarwanashyaka ba Green Party ari benshi bishimiye Dr.Frank Habineza ko azabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

Amakuru avuga ko ikindi cyababaje Gen.Kayumba Nyamwasa ari uko ari mu batangije iri shyaka rya Green Party ariko akananirwa gukora nkuko yananiwe igisirikare abandi bararifata barariyobora kugeza ubwo ribonye ibyangombwa ribemerera gukorera mu Rwanda ubu bakaba bagiye kwiyamamariza kuyobora igihugu ibyo bikaba bimubabaza cyane aribyo bituma akora uko ashoboye kugirango arisebye.

Dr.Frank Habineza yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Ishyaka ayoboye ndetse ryamugiriye ikizere bakamutora kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ibyo Gen.Kayumba Nyamwasa yavuze ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse abantu badakwiye no kubyumva kuko ari igihuha.

Dr.Frank Habineza yagize ati “natangajwe no kumva umuntu nkuriya atinyuka akavuga biriya bintu kandi azi neza uburyo twatangiye iri shyaka bitugoye cyane abantu bacu baburirwa irengero abandi bicwa yarangiza akavuga biriya bintu bidafite ishingiro tukaba tubyamaganye twese nka Green Party”.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru wa DGPR, Tuyishimwe Jean Deo asobanura ko ibibazo iri shyaka rihura nabyo kuva rishingwa kugeza ubu, ari ikimenyetso ko nta kwaha uko ari ko kose rikoreramo.

Ibyo bibazo ni iterabwoba n’urugomo bishyirwa ku barwanashyaka baryo; iyicwa, ifungwa n’inyuruzwa rya bamwe mu baririmo, ndetse no gutinda kwemererwa gukorera mu gihugu.

Tuyishime ati “Iyo tuba dukorera mu kwaha kwa FPR na Perezida Kagame, urugomo twagiriwe muri Saint Paul ntiruba rwarabaye ngo abantu bacu bakomeretswe.

Uwari Visi Perezida wacu Andre Kagwa Rwisereka yapfuye urupfu rw’amayobera, iyo tuba dukorana na FPR iba yaradufashije bigasobanuka”.

Tuyishime kandi agaruka ku murwanashyaka wa Green Party, Munyeshyaka Jean Damascene waburiwe irengero na nuba akaba nta kanunu ke , ndetse n’undi wafunzwe mu gihe iri shyaka ryatangiye gahunda yo kuburizamo amatora ya Referandum.

Ikindi kimenyetso atanga, ni uburyo abunganizi mu manza batereganye urubanza rwa Green Party, banga kwiteranya na FPR. Ati “Ibaze abavoka batanu bagiye bikura mu rubanza rwacu, tukunganirwa n’uwa gatandatu?”.

Akongera ati “ba Kayumba babonye twariyemeje gukorera mu Rwanda nubwo ibibazo bitabura- birababaza. Tubonye noneho uburenganzira busesuye barashenguka, tugiye muri forumu biba ibindi.

Ubu noneho tugeze aho kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Ni ibintu umuntu uba hanze atapfa kumva.”

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Leta y’uRwanda niba ibyo Gen.Kayumba Nyamwasa yavuze ko Ishyaka rya Green Party ryatangijwe na Kagame ndetse rikorera mu kwaha kwa FPR ariko ntibyadukundira.

Ibi bije mu gihe mu Rwanda hateganijwe amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri uyu mwaka wa 2017 ndetse Dr.Frank Habineza akaba yizeza abantu ko byanze bikunze azatsinda Perezida Kageme akaba asaba abantu kuzamutora.

Gatera Stanley

 

3,643 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. katy April 2, 2017 at 7:17 pm

    yiyamamaza she iki nukugirango arangize umuhango umukandida numwe abandi nabokujijisha

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.