Ibimenyetso iyo umukozi wo mu rugo ashaka kwigaruriza umugabo
— September 1, 2016
Please enter banners and links.

Abakozi babakobwa akenshi iyo umugore nyiri urugo afite akazi atahirirwa umugabo adafite akazi yirirwa mu rugo abakozi bagira ibyo bikoresha bikurura abagabo ku buryo gusambanya umukozi byoroha cyane.
JOAN Najjuma arakujije azinduka ajya gukora ariko umugabo nta kazi afite akazi umuntu yavuga akora ni ugutwara umugore we akamugeza ku kazi yamugezayo agasubira mu rugo akirirwana n’umukozi akaza gusubirayo kumuzana akazi karangiye.
Umugore niwe utunze urugo nk’uko bijya bibaho umwe akabura akazi undi akaba ariwe utunga urugo muri icyo gihe n’ubwo cyane cyane bitera ibibazo iyo ari umugabo wabuze akazi.
Uyu mugabo yabonye umugore we atwite inda nkuru ahitamo kujyana umukozi mu cyumba cyabo ati ndashaka ko ujya ufasha umugore wanjye imirimo yo mucyumba uyongere kuyo wakoraga yo guteka.


Abagabo muri iyi minsi kuryamana n’abakozi birimo kugenda byiyongera kubera abagabo batihanganira abagore babo iyo batwite bakujije bakageza aho kuryamana n’abakozi mu buriri bwa nyirabuja .
Ako kaba ari agasuzuguro kandi bene abo bagabo bapfa kubona uwambaye ijipo akumva yaryamana nawe.
Abakozi nabo iyo babonye ba nyirabuja batwite cyangwa barwaye bagatangira kujya bambara utumini cyangwa bakagaragaza ibibero cyangwa umukondo akajya yicisha imbere y’umugabo buri kanya akajya yitoresha utuntu hasi kugirango yereke umugabo ikariso amukurure umutima.
Abagore bamwe iyo arwaye ntago abashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa iyo bakujije cyane kuko ibitekerezo byose biba biri ku mwana uri munda yibaza uko azababara abyara agatangira guhangayika imibonano mpuzabitsina yayitekereza akumva atayishaka.
Hari abagabo rero badashobora kwihangana kumara ukwezi kose mu gihe hari abagore iyo agejeje inda y’amezi 5 cyangwa 6 akumva adashaka kuryamana n’umugabo ubwo wa mugabo udashobora kwihangana icyumweru ntiyategereza amezi 2 cyangwa atatu ahubwo atangira kwihisha akajya asanga umukozi bakaryamana rimwe na rimwe abakozi bakabatera inda bakabirukana yamara kubyara akaza azanye umwana ubwo ibibazo bikavuka.
Hari n’abagabo babishaka cyane ku buryo aba yumva amerewe nabi cyane bigatuma ashobora kuryamana n’uwo abonye wese harimo n’umukozi ariko yamara kubikora akigaya ati ubu nkoze iby’iki?.
Abagore nabo akenshi usanga aribo bikururira ibibazo ugasanga aratuma umukozi mu cyumba cye n’umugabo kandi umukozi aba adakwiye no kurebamo gusa bamwe rero barangiza bakajya babatumayo mbese bakabaha rugari bakisanzura bikabaviramo gusangira umugabo.
Hari abagore usanga umukozi bamugurira imyenda igezweho ndetse bakabaha n’amafaranga yo kujya muri Salon gukora imisatsi mbese nyiri rugo akikoraho n’umukozi akikoraho ukayoberwa nyiri urugo n’umukozi ku buryo uri umushyitsi ushobora kuyoberwa umukozi uwo ariwe.
Hari abagabo iyo bashwanye n’abagore babo agahitamo kureka umugore agatangira kwigira ku mukozi ashaka kubabaza umugore we ariko hari igihe birangira bamwe babaye abagore babo abari abagore bagatandukana.
Mwe abagore mutari mubizi igihe n’iki kugirango mu menye abagabo banyu ndetse mwirinde abakozi bamwe aza afite intego yo ku kwambura umugabo wawe akemera akamukorera ibyo abona utamukorera ugasanga umugabo atangiye gutaha yamuguriye utuntu nibigeraho ujye umenya ko byarangiye.
BARBARA Kimbugwe avuga ko iyo umukozi yamaze kuryamana n’umugabo atangira gusuzugura umugore agatangira kujya avuga ko ntacyo amurusha.
Barbara akomeza avuga ko abakozi bamaze gusenya ingo nyinshi ati “byose biterwa n’abagabo batihanganira abagore babo ,birababaza kumva ko umugabo wawe yaryamanye n’umukozi mukongera mukaryamana ahubwo uko biri ibibi birarutanwa naba n’usambanye hanzi ariko adasambanye n’umukozi”.
Hari abagore batangira bakajya baganiriza abakozi amabanga y’urugo akamubwira uburyo umugabo atamurongora neza ngo amuhaze cyangwa atazi kurongora ariko buri uko amuganirira undi nawe atangira kwifuza umugabo wabimukorera neza kuko uwo aganirira nawe agira umubiri .
Hari n’abagore babanebwe usanga ibintu byose bikorwa n’umukozi ugasanga niwe utegura ibiryo by’umugabo kumeza ,niwe umuterera ipasi imyenda yo kwambara mu gitondo niwe umusasira kugeza ubwo umugabo akorana hafi cyane n’umukozi bityo umukozi akamutinyuka akajya atangira kumufatafataho bikarangira batangiye gusomana n’ibindi bigakurikira.
Hari utundi tuntu umugabo n’umugore bakora bagikundana ariko uko igihe gishira bakatureka tugasigarana umukozi ,nkaho usanga umugore yita umugabo Daddy ,bigeraho akabireka umukozi akaba ariwe usigara abwira umugabo Daddy turakwishimiye iyo avuye ku kazi.
Utwo tuntu abagore batwita duto ariko tugira byinshi duhindura ku mibanire iyo udutangiye bisaba ko udukomeza.
Hari byinshi umuntu yavuga ku bakozi bo mu rugo n’abagabo n’abagore ariko Ikinyamakuru Umusingi cyabahitiyemo bike by’ingenzi gusa abakozi bamaze gusenya ingo nyinshi cyane.
Noella
14,083 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURI YOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply