Kuki nta nkuru z’abasirikare bakuru dusoma cyangwa twumva , tubona mu Rwanda?
— August 17, 2016
Please enter banners and links.

Nkunda gusoma cyane ndetse no kwandika ndabikunda niyo mpamvu mfata umwanya munini buri munsi nkasoma narangiza nkandika kugirango ibyo nasomye mbisangize abandi bidufashe kubaka ubumenyi muri sosiyete yacu.
Inkuru mvuga si uko hari uwafunzwe nkuko tujya tuzisoma iyo hari uwo birukanye ku kazi cyangwa wafunzwe ahubwo inkuru mvuga ni izo baba baranyuzemo mu buzima bwabo zaba imbi zaba inziza kuko umusirikare kugirango agree ku ipeti rya General aba yaranyuze muri byinshi nibyo abantu baba bifuza kumenya.
Uyu munsi nasomye inkuru kuri Gen.Kale Kayihura,Gen.Kazini na Gen.Kayumba Nyamwasa ,Gen.Salim Saleh n’abandi basirikare bakomeye bituma ntekereza ku itangazamakuru ryo mu Rwanda niba ribaho cyangwa ari baringa.

Gen.Kabarebe uhereye iburyo ,Gen.Kayonga hagati na Gen.Kayizari
Iyo nkuru nasomye mu kinyamakuru kitwa The Uganda times yatumye ntekereza ku basirikare bakuru n’abapolisi bakuru mu Rwanda impamvu tudasoma cyangwa tutumva ,tutabona inkuru zabo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko hari byinshi baba baranyuzemo abantu baba bakwiye kumenya.
Iyo nkuru ya Gen.Kale Kayihura yavugaga uburyo Perezida Museveni yamwohereje muri Congo yagerayo agafatwa bugwaten’ingabo za Thomas Lubanga ubwo yari yagiye gukemura ibibazo byaba Lendu n’aba Hema bicanaga babagana nkubaga inka.
Gen.Kazini nawe wafashwe n’ingabo z’uRwanda ubwo Uganda n’uRwanda byakozanyijeho bakarasana I Kisangani bikarangira Gen.Kazina afashwe bugwate nawe ariko habaho ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi Gen.Kazini yoherezwa muri Uganda.

Gen.Kazini uvugwa muri iyi nkuru
Gen.Kazini agejejwe muri Uganda yarezwe kunyereza amafaranga menshi y’Ingabo za Uganda ariko yiregura avuga ko amafaranga yayakoresheje mu gucungura mugenzi we wari wafashwe bugwate Gen.Kale Kayihura.
Muri ibyo bihe Uganda yinjiye muri Congo ivuga ko igiye kurwanya inyeshyamba za ADF zihishe mu mashyamba ya Congo n’uRwanda rwinjirayo ruvuga ko rugiye kurwanya Interahamwe na FDRL bari bihishe mu mashyamba ya Congo Sudan nayo yinjira Congo maze barayigabana.

Gen.Kale Kayihura ashakwa mu rukiko kubera ibyaha bikorwa na polisi ayoboye
Uganda yafashe Amajyaruguru ya Congo yose harimo imigi ikomeye mu bucuruzi harimo Kisangani, Beni, Bunia, Mahagi, Isiro, Buta, Gemena, Bumba, Businga, Gbadolite, Lisala, Basankusu n’ahandi hatandukanye.
Udu duce twose nta ntambara yari ihari ahubwo icyo ingabo za Uganda zakoraga kwari ugucuruza bakibonera Amadorari uretse aho baje guhura n’Ingabo za Chadi ahitwa Gemana.
Ingabo za Uganda ntizigeze zibona inyeshyamba za ADF aho zari zagiye kubashakira ahubwo ADF yanyuraga inyuma ikica abantu muri Kampala.Dusubiye ku buryo Gen.Kale Kayihura yafashwemo ,Gen.Kazini amaze kumenya ko Gen.Kayihura yafashwe yahise afata ingabo yari ayoboye azikura ahitwa kakiri zizenguruka Beni yose aho Gen.Kale Kayihura yari afungiwe maze basaba ingabo za Lubanga uteri uhari wari wasize umugaba w’ingabo ze witwa Asimwe Kisembo maze bumvikana ko hari amafaranga bagomba gutanga Gen.Kayihura akarekurwa.
Gen.Kazini ari imbere y’umucamanza niko yisobanuye avuga ko amafaranga bamurega ko yanyereje yayatanze kugirango acungure mugenzi we wari wafashwe bugwate kandi ntayindi nzira yari afite.
Umunyamakuru wanditse iyi nkuru nasomye avuga ko na Gen.Salim Saleh nawe yigeze kugenda n’indege mu 1988 ajya mu birindiro by’inyeshyamba wenyine nta na esikoti afite.
Bikavugwa ko Salim Saleh we yabikoranye ubwenge kuko hari icyo byafashije Ingabo za Museveni n’ubwo yahise akurwa ku mwanya wo kuba umugaba mukuru w’Ingabo icyo gihe.
Uyu munyamakuru yandika avuga ko Gen.Kayihura na Gen.Kayumba Nyamwasa bagomba kuba baragejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kubera intambara bateje hagapfamo abasirikare ku mpande zombi kuko habayeho imirwano ikomeye hagati ya Uganda n’uRwanda.
Ibi byatumye ntekereza inkuru nk’izi z’abasirikare bakuru mu Rwanda niba bo badakwiye kujya baganirira abantu inkuru z’ubuzima baba baranyuzemo dore ko abantu baba bakaneye kumenya ibyo banyuzemo mu rugamba rwo kubohoza igihugu ,intambara y’abacengezi ,intambara ya Congo n’izo barwana bari mubutumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka CAR nahandi.
Mu Rwanda dufite abasirikare benshi bakuru barimo Gen.James Kabarebe ,Gen.Ibingira ,abitwa ba Sam Kaka ,abitwa ba Musitu ,Gen.Jack Nziza ,Gen.Patrick Nyamvumba ,Gen.Kazura ,Gen.Kayizari ,Gen.Gatsinzi Marcel n’abandi benshi bashobora kutuganirira uko binjiye mu gisirikare bamwe binjiriye Uganda abandi bagitangiriye mu ngabo za Habyarimana hari byinshi baba bazi bamwe usanga bafite ibikomere by’amasusu ,mbese njye mbona bafite amakuru menshi kandi meza yakwigisha abantu ndetse yafasha bamwe gukunda igisirikare.
Twavuga ko ari itangazamakuru ryabaringa?twavuga ko ari abo basirikare batazi gutanga amakuru no kwisanzura?twavuga ko baba bafite ubwoba?ikibazo kiri he kuki ahandi usanga abasirikare bakuru bisanzuye batanga amakuru neza ntakibazo bafite ariko hano impande zose usanga zitinyana baba abanyamakuru baba abasirikare usanga bose basa n’abataziranye batinyana.
Hari ibyo njya mbona umunyamakuru yashaka kubaza cyane kandi aribyo akwiye gukora ukabona basa nabatabyishimiye basa n’abatinya kuvuga no kwirekura kugirango baganire uretse Gen.Kabarebe mbona ariwe ugerageza kwirekura akavuga uko barwanye ,ibibazo bahuye nabyo ntawundi ndabona abigerageza niba ari itangazamakuru ritazi gucukumbura ngo rishakishe hirya no hino kugeza izo nkuru zibonetse sindabimenya.
Iki n’igitekerezo natewe n’inkuru nasomye y’abasirikare bakuru bo muri Uganda barimo nyakwigendera Gen.Kazini wishwe n’indaya na Gen.Kale Kayihura ubu warezwe n’abaturage ndetse n’abacamanza batandukanye bamurega ko polisi akuriye ihohotera uburenganzira bwa muntu aho ikubita abaturage ikanabakorera ubundi bugome bukomeye akaba agomba kwitaba urukiko cyangwa agahagarikwa ku kazi nkuko birimo kwandikwa mu bitangazamakuru byo muri Uganda.
Dusome ni ubwo bavuga ko mu Rwanda tudasoma ariko ntago twahora gutyo bigomba guhinduka abantu bagasoma bakandika bagatanga amakuru.
Gatera Stanley
4,124 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply