umu amakuru- Nyiri Umubavu TV yavuze ko nta gashinge bamuteye ko kumunanura kubera kujya muri Movement ya Diane Rwigara,hari amabanga azavuga nyuma y’imyaka 7(Video) | Umusingi

Nyiri Umubavu TV yavuze ko nta gashinge bamuteye ko kumunanura kubera kujya muri Movement ya Diane Rwigara,hari amabanga azavuga nyuma y’imyaka 7(Video)

Please enter banners and links.

Nkuko mumaze kubimenya ikinyamakuru Umusingi cyashinze na Televiziyo yo kuri Youtube Umusingi TV ikaba ibagezaho ibiganiro bitandukanye tukaba duherutse kuganira n’Umuyobozi wa Umubavu TV witwa Nsengimana Theogen tumubaza ku bibazo byinshi byamuvuzweho.

Mu bibazo byinshi byamuvuzweho harimo kuba yaragiye muri Movement ya Diane Rwigara igihe yashakaga kwiyamamaza kuba Perezida ariko aza kugaragara nyuma y’igihe gito yarananutse cyane bityo abantu batangira gutekereza ko yaba yaratewe agashinge kamunanura.

Nsengimana Theo yagize ati “Nta muntu wanteye agashinge nta n’umuntu wankubise ahubwo nararwaye indwara y’isukari ndivuza ariko byatumye nanuka mu gihe gito cyane”.

Twakomeje kuganira nawe tumubaza ibibazo bitandukanye nkuko muri bukurikire icyo kiganiro kuri Umusingi TV tumubaza ni icyatumye afungwa avuga icyatumye afungwa ndetse ibyaha yashinjwaga biratangaje.

Hari n’ikindi cyavugwaga ndetse nawe akaba yemera ko yabyumvise ko yinjiye Victoire Ingabire maze ati narabibonye ariko uwabivuze bimurya he?n’umugore wanjye se wabivuze?ati ibyo sibyo n’ababa bashaka gusebanya gusa kandi n’iyo namwinjira ikibazo kirihe?.

Yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe atasubiza ariko hari amabanga abitse avuga ko igihe cyo kuyavuga kitaragera muriyo harimo icyatumye ajya kwa Diane Rwigara nandi aho avuga ko nyuma y’imyaka 7 aribwo azatangira kuvuga amabanga abitse.

Turabasaba ko mukurikirana icyo kiganiro mugakora subscribe kugirango Umusingi TV muwuteze imbere.

2,967 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.