umu amakuru- ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu (NISS) | Umusingi

ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rishinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu (NISS)

Please enter banners and links.

ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yahawe imirimo mishya aho yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, niyo yagize ACP Nkuranga Umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) aho yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu.

ACP Nkuranga niwe umwe mu bagore bafite ipeti ryo hejuru muri Polisi y’Igihugu. Uyu mwanya yahawe muri NISS mu 2018 wari washyizweho Rtd Col Anaclet Kalibata, wigeze kuba Umuyobozi Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu.

NISS iyoborwa na Gen Maj Joseph Nzabamwita kuva tariki 22 Werurwe 2016.

Nkuranga yahawe ipeti rya ACP mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Mutarama 2018, aho we kimwe n’abandi ba-Ofisiye ba Polisi 1015 bazamuwe mu mapeti.

 

668 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.