Impamvu Maj.Rudasingwa avuga ko RNC irutwa na FPR
— July 11, 2016
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa amakimbirane hagati ya Gen.Kayumba Nyamwasa na Maj.Rudasingwa Theogen ashingiye ko umwe ashaka kwiharira kuyobora Ishyaka bafatanije gushinga .
Maj.Rutasingwa ashinjwa kugundira ubutegetsi aho muri iryo Shyaka rya RNC bashakaga gutora ubuyobozi bushya ariko Maj.Rudasingwa atabikozwa ku buryo yahagurutse mu nama itarangiye aragenda ahita atangiza Ishyaka rye wenyine aryita New RNC.

Maj.Rudasingwa Theogen

Gen.Kayumba Nyamwasa
Abajijwe n’igitangazamakuru kimwe cyo mu Bwongereza yagize ati “sindabona abantu bafite amatiku nka RNC kuko na FPR nabayemo ntari narumva amatiku nkayo muri RNC”.Abajijwe niba abona FPR iruta RNC ati aho kuguma mu Ishyaka nka RNC naguma muri FPR uko biri .
Gen.Kayumba Nyamwasa we yanze kugira icyo atangaza ariko Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyaramaze gucukumbura impamvu yanze kuvuga kikazayibagezaho mu Nimero izasohoka mu cyumweru gitaha ari nabwo inkuru irambuye y’ibibazo byose bivugwa muri RNC muzabisoma mubimenye.
Maj.Rudasingwa Theogen wabayeho Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri America we akaba ashinja Gen.Kayumba Nyamwasa gukora n’agatsiko ka Batutsi bahoze ari abasirikare bamukorera.
Maj.Rudasingwa ugifite ingengabitekerezo ugitekereza amoko muri iki gihe ashatse iby’ubutegetsi yabishyira ku ruhande akajya guhinga cyangwa kuragira uretse imyaka afite nabyo ko atabishobora.
Condo avuga ko Maj.Rudasingwa nta muyoboke wa RNC n’umwe yajyanye kuko bose bari bamaze kumumenya ko adashaka ko haba amatora ariyo mpamvu bamuretse akagenda wenyine.
Abumvise amakimbirane yaba bagabo bombi batangiye kuvuga bati ubwo batangiye kuryana kababayeho ,bagiye kwisubiranamo ubwabo bicane.
Umwe mu bamwumvise amunyamakuru amubaza ubwo yavugaga ko RNC irutwa na FPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “FPR nubundi ntacyo ayishinja kuko azi neza ko yamureze ikamukuza ndetse niyo yatumye aba uwo ariwe uyu munsi nta kibi yayivugaho nawe arabizi mu mutima we”.
Rwego Tony
2,941 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply