Aba General 5 kugatebe mu Rwanda
— July 10, 2016
Please enter banners and links.

Inkuru z’Abasirikare bakuru ntizari ziherutse mu Rwanda uretse iya Gen.Rutatina wirukanywe ku kazi ubu akaba ari ku gatebe none abandi ba General nabo basezerewe ku kazi basanga Gen.Rutatina mugenzi wabo.
Iyi n’inkuru ije nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana iyobowe na Perezida Kagame Kuwa 8 Nyakanga 2016.
Igitangaje ni uko mu byemezo by’iyi nama batigeze bavuga amazina yabo ba General ndetse nabandi basirikare bose hamwe uko ari 146 abashyizwe mu zabukuru n’abandi bose nta rutonde rwabo rwatangajwe.

Gen.Ceaser Kayizari
Ubundi bajyaga bavuga abashyizwe muzabukuru cyangwa abasezerewe mu kazi n’urutonde rwabo rugatangazwa ariko ku rubuga rwa gisirikare uru rutonde ntiruriho ariko itangazo rikaba ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Gen.Sam Kaka

Gen George Rwigamba

Gen.Rwarakabije Paul

Maj.Gen.Frank Mugambage
Ikinyamakuru Umusingi nkuko gisanzwe aricyo cyonyine mu Rwanda kibagezaho amakuru acukumbuye cyabacukumburiye amazina yabo basirikare bakuru bari ku rwego rwa General bakaba barimo Maj.Gen.Sam Kaka uyu abamwibuka akaba yarigeze kuba umugaba mukuru w’Ingabo ubu akaba ari Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu .
Uwa 2 ni Gen. Ceaser Kayizari wabayeho Ambasaderi mu gihugu cya Turkey ,3.Gen.Rwakabije uyu akaba yarayoboraga urwego rw’igihugu rushinzwe Infungwa n’Abagororwa RCS ,4 akaba Maj.Gen.Frank Mugambage Ambasaderi w’uRwanda muri Uganda na 5 Brig. Gen George Rwigamba uyobora RCS wasimbuye Gen.Rwakabije Paul .
Hari abasezerewe kubera uburwayi nkuko mu itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza.
Rwgo Tonny
9,125 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply