umu amakuru- Dr.Hamza yazanye abasirikare bo kurinda abitwa aba Love niga mu bukwe bwe na Rema wari umugore wa Kenzo | Umusingi

Dr.Hamza yazanye abasirikare bo kurinda abitwa aba Love niga mu bukwe bwe na Rema wari umugore wa Kenzo

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 14 Ugushyingo 2019 mu gihugu cya Uganda nta kindi kivugwa haravugwa ubukwe bw’umuhanzikazi Rema Namakula wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo ubu akaba yarongowe na Dr.Hamza.

Ubu bukwe bwavugishije benshi nyuma yo kubushyiramo amafaranga menshi cyane agera kuri Miliyoni 500 ziribukoreshwe muri ubwo bukwe ku buryo nabwo buri bwandikwe mu mateka ya Uganda mu bukwe buhenze.

Umugabo wa Rema witwa Dr.Hamza akaba yazanye abasirikare kurinda umutekano w’ubukwe bwabo kugirango abitwa aba Love niga nkuko babise abo bakaba ari abo ku ruhande rwa Kenzo bataza kubateza umutekano mucye ubukwe bwabo ntibugende neza.

Eddy Kenzo ufitanye umwana na Rema we akaba yerekeje Dubai kugirango adakomeza kumva amakuru y’uwahoze ari umugore we arongorwa n’undi mugabo wamukuye mu rugo rwa Kenzo bityo akaba yagiriye kure akazagaruka iby’ubukwe birangiye.

Amakuru avuga ko Eddy Kenzo yari afite camera 3 iwe mu rugo ariko Rema atazizi akaba afite ibyo yabonye muri izo camera byatumye afata icyemezo cyo kuva mu rugo akajya kuba ahandi agasiga umugore n’abana kugeza ubwo umugore abonye umugabo umujyana.

Hari abantu bavuga ko Rema ibyo yakoze ataribyo kuva mu rugo ajya mu rundi naho abandi bakavuga ko Kenzo ibyo yakoze ataribyo gusiga umugore mu nzu n’abana akagenda ku buryo ubu abantu ariyo nkuru ivugwa no mu binyamakuru byo muri Uganda.

Noella

Gusa Kenzo ntago yatumiwe muri ubwo bukwe n’ubwo we yabajijwe n’abanyamakuru niba atumiwe yabutaha akavuga ko yabutaha atumiwe ariko abategura ubukwe bwa Rema na Hamza bakaba baravuze ko nta mwanya we wateguwe muri ubwo bukwe ndetse nta nimfashanyo ye bashaka kandi gutumira abashyitsi byarangiye bityo akwiye kwihangana.

1,641 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.