umu amakuru- WASAC yariye iminwa ku kibazo cy’akayabo k’amafaranga angana na 1,552,361,475 ndetse n’amazi angana na 58% atazwi aho ajya | Umusingi

WASAC yariye iminwa ku kibazo cy’akayabo k’amafaranga angana na 1,552,361,475 ndetse n’amazi angana na 58% atazwi aho ajya

Please enter banners and links.

Kuwa 29 Ukwakira 2019 ikigo cya WASAC cyari cyahuye n’abanyamakuru I remera mu cyumba cy’inama cya RMC aho bari baje muri gahunda ya Meet the press itegurwa na RMC na ARJ nkuko bumvikana n’ibigo bitandukanye kuza kuganira n’abanyamakuru bakababaza ibibazo bityo bakabona amakuru yo kwandika.

Ubuyobozi bwa WASAC bwari bwaje kuganira n’abanyamakuru bakabasobanurira amakuru avugwa muri icyo kigo gitanga amazi nkuko kimaze igihe kivugwamo ibibazo by’amazi ,kwishyuzwa amafaranga menshi ,ibice bimwe muri Kigali bitabona amazi ,amafaranga avugwa n’umugenzuzi w’imari wa Leta atazwi aho ari n’ibindi byinshi.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije ikibazo cyabazaga kiti ku itariki 1/7/2016 kugeza 30/6/2017 WASAC yatanze amazi angana na 46889292 M3

58%akaba atazwi aho arengera kuko bivugwa ko ari bamwe mu bakozi ba WASAC batishyura amazi ndetse n’inshuti zabo harimo n’abantu bakomeye batishyuzwa.

Abayobozi ba WASAC

Kuri iki kibazo umuyobozi wa WASAC witwa Emmy Muzora akaba yaravuze ko hari amazi atagenda atakara iyo basana imiyoboro y’amazi cyangwa iyo bayatunganya mbere yo koherezwa mu baturage ariko umwungirije akaba yaravuze ko amazi atakara yose angana na 38% ariko ntiyavuga aho 20% asigaye ajya.

Hari andi mafaranga angana na 1,552,361,475 Rfw umugenzuzi w’imari wa Leta (Auditor General)muri raporo yo kuwa 30/6/2018 ivuga ko ayo mafaranga yishyuwe kandi atarishyuwe bikavugwa ko hari ibyo bayaguzemo ariko bitazwi ibyo aribyo ndetse tukaba twarabajije uwo munsi iby’aya mafaranga ariko ntitwahabwa igisobanuro cy’ayamafaranga icyo yaguzwemo kuko ari amafaranga menshi cyane.

Kuri uwo munsi ndetse hari umunyamakuru wabajije abayobozi ba WASAC ati kubera ibibazo byinshi byavuzwe muri WASAC bigaragara ko akazi kabananiye ntibyaba byiza ko mwegura ku kazi kagahabwa abandi bashoboye ariko umuyobozi wa WASAC avuga ko kuvugurura ibintu ntago ari ibikorwa umunsi umwe ati n’urugendo rurerure.

Bamwe mu baduhaye amakuru yo muri WASAC batashatse ko amazina yabo avugwa bavugaga ko ayo mafaranga yangizwa gutyo kandi ntibakurikiranwe abayangiza ari ugukoresha nabi umusoro w’abaturage.

Muri ikicyo kiganiro n’abanyamakuru habajijwe ibibazo byinshi ndetse havugwa na ruswa mu bakoze ba WASAC baba bagiye gufasha abaturage baba bahuye n’ikibazo cy’amazi n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi wa WASAC  Emmy Muzora akaba yaranasobanuriye abanyamakuru impamvu abantu bishyuzwa amazi menshi aribo bayakoresha nabi mu buryo batazi aho yavuze ko hari abafungura robine y’amazi barimo koza amenyo hakagenda amazi menshi cyangwa abajya gukaraba amazi ashyushye bakabanza gufungura hakaza akonje bagategereza aho ashyushye azira bikaba bitwara amazi menshi.

Gatera Stanley

1,113 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.