umu amakuru- Eddy Kenzo ntiyatumiwe mu bukwe bwa Rema wahoze ari umugore we kandi Kenzo arashaka kubutaha | Umusingi

Eddy Kenzo ntiyatumiwe mu bukwe bwa Rema wahoze ari umugore we kandi Kenzo arashaka kubutaha

Please enter banners and links.

Umuhanzi Eddy Kenzo ubu niwe muhanzi ukomeye ku rwego rw’Afurika ntiyatumiwe mu bukwe bwa Rema Namakula wahoze ari umugore ariko Kenzo we avuga ko natumirwa azabutaha nta kibazo afite ndetse azatanga amafaranga yo kugirango ubwo bukwe bugende neza.

Abashiunzwe gutegura ubukwe bwo gusaba no gukwa kwa Rema Namakuru bavuze ko abatumirwa bose bamaze gutumirwa Eddy Kenzo ntago ari mu batumiwe ndetse nta n’umwe bashobora kongeraho.

Ubukwe bwa Rema bakoze budget y’ibizakoreshwa byose kugirango ubukwe bwabo we na Hamza ugiye kumurongo amukuye mu rugo rwa Eddy Kenzo buzatwara Miliyoni 200.

Ubukwe bw’umuhanzikazi Rema biravugwa ko ashobora guca agahigo k’umuhanzi wakoze ubukwe buhenze cyane muri Uganda kuko ubundi Bobi Wine niwe muhanzi wari warakoze ubukwe buhenze cyane mu gihugu cya Uganda.

Ukuriye abashinzwe gutegura ubukwe bwa Rema witwa Issa Musoke yavuze ko bafite urutonde rw’abatumiwe Kenzo ntarimo kandi nta muntu uzemererwa kwinjira mu bukwe atatumiwe.

Kuwa 1 Ugushyingo 2019 Eddy Kenzo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kuva guhura na Perezida Museveni ndetse no kuva mu bihugu bitandukanye nka America aho yatsindiye igihembo cya BT Award ndetse akaba yaravuye mu gihugu cya Colombia maze avuga ko we yiteguye gutaha ubukwe bw’uwahoze ari umugore we Rema aramutse atumiwe ndetse agatanga n’amafaranga kugirango ubukwe bugende neza.

Maneja wa Rema, Geofrey Kayemba amaze kumva ibyo Kenzo yabwiye abanyamakuru yavuze ko nta mafaranga ya Kenzo bakeneye kubera ko ibintu byose byararangiye gutegurwa kandi ubukwe bwa Rema buzaba butangaje bufite umwihariko wabwo kandi nta ntwererano bakeneye haba n’inama zo gutegura ubukwe nta muntu utanga amafaranga ye ngo bayemere ahubwo nugushinga abantu akzi buri umwe azakora.

Kenzo yavuze ko ashaka kureba umwana we yabyaranye na Rema witwa Amaal ariko ntibimukundire kuko nyina yaramujyanye ,tubibutse ko Rema yari umugore wa Kenzo babana mu nzu ariko yavuye kwa Kenzo ajya mu rugo rw’undi mugabo Hamza ibintu abantu batandukanye bagaye cyane ndetse bakavuga ko bishoboka ko bakundanye cyera Rema ataragirana ibibazo na Kenzo.Ubukwe bwa Rema na Dr.Hamza buzaba ku itariki 14 z’uku kwezi aho Rema azaba agiye gusabwa no kumukwa.

Muhungu John-Kampala

1,025 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.