umu amakuru- Kanombe:Abaturage bafungiwe inzira, abayifunze barahira kutayifungura imbere y’abayobozi bigaragaza ko babasuzuguye. | Umusingi

Kanombe:Abaturage bafungiwe inzira, abayifunze barahira kutayifungura imbere y’abayobozi bigaragaza ko babasuzuguye.

Please enter banners and links.

Kuwa 25 Ukwakira 2019 abantu babiri batuye mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagali ka Kabeza Umurenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro bafunze inzira yakoreshwaga n’abaturage batuye mu Midugudu ibiri uwa Akagera na Mulindi.

Abafunze inzira n’uwitwa Mukakalisa Dancilla n’umuturanyi we tutaramenya amazina ariko bita Papa Shema bakaba barafunze inzira badafite icyemezo kibemerera kubaka cyangwa nta burenganzira bafite buturutse mu buyobozi kuko ubu umuntu wese ushaka kubaka abisabura uburenganzira.

Bakimara gufata umwanzuro wo gufunga inzira kubera inyura hagati y’ibipangu byabo abaturage batanze amakuru bukeye kuwa gatandatu tariki 26 umuganda urangiye abayobozi b’Imidugudu yombi Akagera na Mulindi n’abaturage baje kureba uko ikibazo giteye no kubaza impamvu inzira imaze imyaka myinshi cyane ifungwa hatabayeho kubanza kugisha inama abahatuye cyangwa kubisaba mu buyobozi.

Kuri uwo munsi hari umwe mu bafunze iyo nzira ariwe Mukakalisa Dancilla abajijwe niba afite icyemezo kimwemerera kubaka gitangwa n’umugi wa Kigali avuga ko ntacyo afite bati ubuyobozi bw’Akagali se bwarakwemereye ati oya ati “Nabibwiyeho umuyobozi w’Umudugudu wacu ariko ntiyanyemereye ariko kubera umutekano mucye duhitamo gufunga iyi nzira kubera ubujura”.

Inzira yafunzwe

Aho abaturage bazenguruka kugera kuri kaburimbo

Uyu n’umuryango w’umuturage uteganye n’inzira yafunzwe ndetse no hepfo hari abandi batuyeyo

Abaturage batuye muri iyo midigudu yavuzwe haruguru bahawe ijambo bose bavuga ko nta muntu wemerewe gufunga inzira kandi ko ikibazo cy’ubujura atari we biba wenyine kandi gufunga nzira akoreshwa n’abantu benshi atariwo muti bityo basaba ko inzira ifungurwa ahubwo hakigwa ingamba zo gushaka umutekano waho.

Kuri uwo munsi kuwa gatandatu hafashwe umwanzuro ko inzira ifungurwa n’abayifunze bitarenze ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2019 ariko kugeza uyu munsi kuri 31 Ukwakira 2019 abayifunze banze kuyifungura kandi abahatuye bavuga ko babangamiwe cyane kuko bakora urugendo rurerure kuzengura kugirango bagere kuri za butike (boutique)ndetse no gutwara imyanda kuyigeza ku modoka kuri kabulimbo ndetse no gutegera umuntu arwaye byabagora cyane kumugeza kuri kaburimbo.

Kuri uyu munsi mugitondo tariki 31 Ukwakira 2019 abayobozi bagarutse kureba niba nzira yarafunguwe maze basanga igifunze ndetse uwo Papa Shema avuga ko batazigera bahafungura ndetse ari kumwe na Mukakalisa Dancilla.

Papa Shema yabwiye abatuarge n’abayobozi bari bahari ati “ iyi nzira ntago tuzayifungura n’iyo mwagira mute.

Iyi nzira se ijyahe?Mukakali bihorere ngwino twigendere maze tuzarebe uzaza kuyifungura aho azava”.Bamwe mu baturage batangiye kubazanya niba Papa Shema ari umusirikare wenda ufite ipeti rya General batazi ku buryo yabateye ubwoba cyane kandi aribwo akihagura vuba.

Umwe mu baturage batuye aho hafi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ibi mbona ari ugusuzugura inzego z’umutekano kandi ari icyaha ndetse mbona aba bantu bafunze iyi nzira ari ukwera abaturage ko ubuyobozi ntacyo bumaze niba abayobozi bafata icyemezo bo bakacyanga bivuze ko ubuyobozi ntacyo buvuze kuribo”.

Nkuko bigaragara muri kopi Ikinyamakuru Umusingi gifite y’imyanzuro yafashwe n’ubuyobzi bw’imidigudo yombi yasinyweho n’abayobozi b’imidugu barimo Hirwa Bosco umuyobozi w’umudugudu wa Mulindi n’umuyobozi w’umudugudu w’Akagera Nyirabageni Medeleine bamenyesha ubuyobozi bw’Akagali ariko ikaba itarubahirijwe.

Abaturage bavuga ko gufungirwa inzira bibabangamiye kandi bimaze igihe ndetse bakaba basaba inzego z’Akagali n’Umurenge kuza kubarenganura dore ko hari n’imyanda yaturukaga mu rugo rwa Mukakalisa nayo yabangamiraga abaturanye kuko yirundiraga ahantu hamwe ikanuka ikazana n’ibisazi ku buryo bishobora gutera indwara abahatuye.

Gatera Stanley

1,687 total views, 7 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.