umu amakuru- Sunny uzwiho gusohora indirimbo zirimo udushya zigakundwa cyane nka uri kungora na Poropati ubu yasohoye Waone | Umusingi

Sunny uzwiho gusohora indirimbo zirimo udushya zigakundwa cyane nka uri kungora na Poropati ubu yasohoye Waone

Please enter banners and links.

Umuhanzi Sunny umaze kugaragaza ko ashoboye ndetse umaze kwigarurira abantu benshi kubera gukunda indirimbo ze n’itangazamakuru amaze kuryigarurira kubera ibyo akora bishimishije.

Sunny akaba azwi ku ndirimbo yakunzwe cyane yitwa kungora yakunzwe cyane n’uburyo avugamo ikinyarwanda cye nkaho atazi kukivuga neza ariko akaba yarabibyineze neza birakundwa nyuma y’iyo asohora indi nayo yavugishije benshi yitwa Poropati .

Ubu Sunny akaba yasohoye indi ndirimbo nayo yakunzwe yitwa Waone akaba yayikoranye n’umuhanzi wa Tanzania witwa Aslay.

Ikintu abantu bari kwibaza n’uburyo uyu muhanzi asigaye akunzwe cyane n’ibihangano bye kandi mbere atari azwi bikaba bivugwa ko ashobora kuba afite aho yagiye kuko yigeze kumara igihe yarabuze muri muzika ariko aho agarukiye kuva icyo gihe buri ndirimbo asohoye irakundwa cyane.

Uretse Poropati yakoze wenyine indi nka Urikungora yayikoranye na Bruce Melody iyi nayo yasohoye yitwa Waone akaba yayikoranye na Aslay wo muri Tanzania abantu bakaba bategereje kubona indirimbo ye yayikoranye na Sheebah wo muri Uganda kuko yaba nziza cyane cyangwa Cindy.

1,040 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.