umu amakuru- Isesengura: Rwanda tuzagira ryari Zari,Fabiola,Bad Black,Don Zela ,Judith Heard,Sheilah Gashumba n’abandi? | Umusingi

Isesengura: Rwanda tuzagira ryari Zari,Fabiola,Bad Black,Don Zela ,Judith Heard,Sheilah Gashumba n’abandi?

Please enter banners and links.

Itangazamakuru rikunda kwandika ku byamamare by’abakobwa cyangwa abagore muri Uganda bavugwa cyane bazwi kandi bafite amafaranga barimo Zari,Judith Heard ,Bad Black,Sheilah Gashumba,Don Zella,Anita Fabiola n’abandi benshi.

Usanga abantu bibaza ngo ni ryari mu Rwanda tuzagira abakobwa cyangwa Abagore bavugwa mu itangazamakuru nkuko abo twavuze haruguru bavugwa ndetse n’ibikorwa byabo bikavuga.

Kimwe mu bivugwa impamvu mu Rwanda badahari ni uko itangazamakuru rikennye kandi nabo bakobwa bagerageza batazi akamaro k’itangazamakuru ugasanga mubyo bakora ntago itangazamakuru barishyiramo n’urishyizemo aba azi ko rikorera ubuntu kandi n’abanyamakuru bahembwa bakeneye kubaho kugirango akazi kabo gakomeze ,kimwe n’abahanzi benshi bumva ko itangazamakuru ridakenera amafaranga.

Hari abakobwa bagiye bagerageza ariko kubera kutagira abajyanama beza no kutamenya gukoresha itangazamakuru bikarangira bananiwe muri abo harimo Miss Sandra Teta yaragerageje akora ibirori bitandukanye bya Red Party azana abahanzi bakomeye ariko byarangiye afunzwe inshuro 2 zose ahita yigira Uganda.

Anita Fabiola

Abandi bagerageje harimo uwitwa Bashabe Kate  na Shaddy Boo nawe wakaba ari kure ariko nawe ntazi gukoresha itangazamakuru ritamushatse we ntiyarishaka cyeretse ubwo habaye ikintu kirenze.

Judith Heard afite ibikorwa byinshi ,Zari ni uko ariko bose itangazamakuru ryagize uruhare runini mu bikorwa byabo bafite ubu ariko mu Rwanda biragoye.

Zari

Judith Heard

Don Zella

Sheilah Gashumba

Ikindi mu Rwanda kivugwa ni uko umuntu wese ugerageza gutera imbere bamurwanya aho batanga urugero rwa Miss Sandra Teta uburyo yarwanyijwe bikagera aho afungwa bikarangira yigendeye.

Ikindi nanone mu Rwanda ubanza nta bakire cyangwa abaherwe bahaba kuko muri Uganda abaherwe bazi gutanga amafaranga amafaranga mu bikorwa rusange cyane cyane imyidagaduro ariko mu Rwanda uwagerageje ni Nkusi Godfrey nawe ntibyaguye neza.

Abantu baba bikwiye guteza imbere abantu nk’abo kuko umwana w’umukobwa muto iyo abonye umuntu nka Zari cyangwa Judith Heard ,Fabiola akura yifuza kuba nkawe ariko yabigeraho gute?iyo umuntu avuga ati narebye runaka numva nifuje kuba nkawe mbigeraho icyo gihe uvuga ko bifite akamaro ariko mu Rwanda abana bato bazifuza kumera nk’ande?.

Noella

929 total views, 5 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Jmv August 3, 2019 at 8:16 am

    Nta civilization mrda ihari,ariyimpamvu ugerageje ahimbirwibyaha kuberamatiku ishyari nokubakira kungengabitekerezo yumuco nibindinkibyo bidatuma abantu bisanzura.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.