umu amakuru- Rubavu:Perezida Kagame yategetse ko ikibazo cye gikemurwa ariko kugeza ubu aracyasiragizwa nyuma yo gusohorwa mu nzu ye ndetse akirukanwa mu kigo cy’inzererezi | Umusingi

Rubavu:Perezida Kagame yategetse ko ikibazo cye gikemurwa ariko kugeza ubu aracyasiragizwa nyuma yo gusohorwa mu nzu ye ndetse akirukanwa mu kigo cy’inzererezi

Please enter banners and links.

Nyiransabimana Cecile n’umugore urimo gusiragizwa mu nzego zitandukanye kubera gusohorwa mu nzu yaguze we n’umugabo we Miliyoni 10 na Uzamushaka Providance nyuma uwitwa Hagumimana udafite aho ahuriye n’ibibazo byo kwa Ntawumenyumunsi Marc abasohora mu nzu yabo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo aherutse gusura Akarere ka Rubavu uyu Nyiransabimana Cecile  yabujijwe kujya kubaza Perezida Kagame ikibazo cye ariko akoresha amayeri yose umwana we ajya kubaza Perezida Kagame ikibazo maze Perezida Kagame ikibazo agishinga Minisitiri w’ubutabera Evode Uwizeyimana niwe wari uhari ndetse ko azafatanya n’Akarere kugikemura.

Nyuma y’iminsi mike Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Minisitiri Uwizeyimana Evode niba yaratangiye gukurikirana ikibazo Perezida yamushinze maze avuga ko ategereje imyanzuro y’urubanza bagombaga kuburana.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije na Meya w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ubwo duheruka kumubaza kuri iki kibaza nyuma yo kubwira uyu mubyeyi agiye kumureba ku Karere kugirango amufashe gukemura ikibazo cye nkuko Perezida Kagame yari yabitegetse maze ngo Meya akamubwira nabi ngo iyo tubimenya ko uriya mwana ari uwawe ntituba twaramwemereye kujya kubaza ndetse ngo amubwira andi magambo akomeye ngo uri Inkotanyi ngo n’uwo utwite munda uzamukoresha ,ariko tumubajije mu butumwa bugufi yaduhaye yavuze ko ngo barimo kumufasha.

Abantu bibaza impamvu ikibazo cyoroshye kinanirana ndetse bikagera n’ubwo Perezida Kagame ashyiraho abakemura icyo kibazo ariko bikanga kandi ari ibintu byoroshye gutegeko umuntu baguze nawe (Providance)gusubiza amafaranga yabandi cyangwa agatanga inzu kuko amafaranga atayariye wenyine ndetse atafashe icyemezo cyo kugurisha wenyine ,umuryango wose wari ubizi.

Umugabo wa Nyiransabimana Cecile  we arafunzwe ku byabaha ashinjwa byakagambane kugirango babone uko bisubiza inzu yabo ndetse ngo akaba azaburanishwa mu mwaka wa 2020.Ntago ari aba bafite ikibazo gusa kuko abaguze na Uzamushaka Providance ari benshi bamwe barongeye bagura nawe bwa kabiri nyuma yo kubura iyo berekeza ariko amakuru dufite ni uko ari agakino abana bo kwa Ntawumenyumunsi Marc uretse umwe gusa abandi bafite ibyaha bashinjwa ndetse hari n’abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bose bataba mu Rwanda ariko bagakoresha Hagumimana Jules bavuga ko ariwe wasimbuye Uzamushaka Providance ariko adafite Procuration y’abana bo kwa Ntawumenyumunsi Marc kuko mu mategeko abana bose bagomba gusinya kuri Procuration maze ikanyuzwa muri Ambasade y’uRwanda mu bihugu batuyemo igasinywa bityo akabona kuyihabwa akaba yemewe n’amategeko guhagararira imitungo yabo ariko kugeza ubu umwe wenyine niwe wamusinyiye.

 

Nyiransabimana Cecile

 

Umwana wa Nyiransabimana Cecile abaza Perezida ikibazo

Nyiransabimana Cecile avuga ko ibintu byoroshye ubuyobozi cyangwa Inkiko zizi ko tutaguze bujura amafaranga yacu uwo twaguze nawe arahari kumubwira akadusubiza amafaranga yacu n’ibintu byoroshye cyangwa baba batayafite bakaturekera inzu atI “Aho kwirirwa badusiragiza kandi abantu bose babibona ko ari akarengane twakorewe kandi twibaza ukuntu Nyakubahwa Perezida Kagame yategetse abayobozi kudukemurira ikibazo ariko bakaba ntakintu barakora”. Nyiransabimana Cecile aherutse kuza aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera I Remera n’umwana aherutse kubyara nyuma yo kwirukanwa aho yari yaracumbikiwe mu kigo cy’inzererezi n’abana be ati naho barahanyirukanye ubu ncumbikiwe n’umugira neza yampaye ukwezi kumwe nyuma yo kubyara ubu sinzi aho nzerekeza.

Kuwa 19 Kamena 2019 Minisitiri w’ubutabera Johnston Busonge ari mu Karere ka Gatsibo aho yari yagiye gutaha inzu y’ubutswe n’abaturage bayubakiye Abunzi yavuze ko gusiragira mu Nkiko abaturage baburana bikenesha umuturage akagera aho agurisha amatungo n’ibindi bigasiga bibateye ubukene bityo n’uyu muryango ukaba uganisha kugwa mu bukene.

Gatera Stanley

1,254 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.