umu amakuru- Eddy Kenzo yifotoranije n’undi mugore bikekwa ko ariwe ugiye gusimbura Rema bafitanye ibibazo | Umusingi

Eddy Kenzo yifotoranije n’undi mugore bikekwa ko ariwe ugiye gusimbura Rema bafitanye ibibazo

Please enter banners and links.

Amakuru ya Kenzo n’umugore we Rema amaze igihe mu binyamakuru aho inkuru nyinshi zivuga ko bamaze gutandukana rimwe na rimwe nabo ubwabo bakanyuzamo bakavuga ko bameze neza ariko ubu inkuru igezweho n’umugore Eddy Kenzo yifotoranije nawe.

Eddy Kenzo n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda akaba yashyize ifoto ye n’umugore bifotoranije ariko ntiyagira icyo atangaza uretse kwerekana ifoto ye ari kumwe n’uwo mugore.

Bamwe batangiye kuvuga ko ari we mugore agiye gusimbuza Rema umugore we nawe w’umuhanzi ukomeye aho mu minsi yashize byavuzwe ko uyu mugore wa Kenzo yujuje inzu ye ndetse ateganya kuyitaha vuba agatandukana na Kenzo wanze kumushaka byemewe mu mategeko.

Andi makuru ashobora gushingirwa ko Eddy Kenzo ifoto yagaragaje ari kumwe n’undi mugore bishobora kuba ukuri kubera ko umugore we ubwo yari yagiye Danmark mu gitaramo yakoreye muri icyo gihugu bivugwa ko umugabo uzamushaka yamuhaye ururabo nk’ikimenyetso ko amukunda.

Mu gihugu cya Uganda bagire abagore bitwa Senga mu Kinyarwanda abo wakwita ba Nyirasenge b’umuntu bo itangazamakuru ribaha umwanya bakavuga ku bibazo by’ingo ,ku kibazo cya Kenzo na Rema Senga akaba yaravuze ko ushobora gusanga Kenzo na Rema badahuza kubera ko bombi ari abahanzi bakomeye buri umwe adashaka guca bugufi ngo yumvire mugenzi we cyangwa umwe muribo afite ingeso mbi.

Kenzo bamaze kumuvugaho abagore benshi barimo undi muhanzi ukomeye witwa Cindy ,n’undi muhanzi nanone witwa Lydia Jasmine ,uwitwa Pia Pounds nawe n’umuhanzi n’abandi batandukanye.

907 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.