Kayonza:Uwacukuraga amabuye y’agaciro yishwe kumanywa yihangu abamwishe ntibafatwa
— December 27, 2018
Please enter banners and links.

Nkuko mushiki wa nyakwigendera avuga ko musaza we witwa Nduhiyebagabo Chrizostome bakunda kwita Kirizo wishwe kumanywa y’ihangu abamwishe kugeza n’ubu bakaba batarafatwa.
Nyirabikari ni mushiki wa nyakwigendera yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko akeneye ubufasha bwo gukurikirana abishe musaza we bagafatwa bagahanwa.
Nyirabikari avuga ko yatereranywe n’umurambo wa musaza we ariko avuga ko Gitifu w’Akagali ari we wamutabaye ariko avuga ko hari umushinjacyaha wamubwiye ko niba afite aho ahungira nawe yaba ahunze kuko icyatumye avuga gutyo ari uko na Nyirabikari yatewe n’abantu batazwi nawe bashaka kumwica.
Nyirabikari avuga ko nta n’ikirego cyatanzwe ndetse akavuga ko asiragizwa kuva umunsi w’urupfu rwa musaza we kuva tariki 10 Ugushyingo 2018 kugeza uyu munsi.
Nyirabikari avuga ko musaza we Kirizo yakoraga akazi ko gucukura amabuye y’agaciro hanyuma akaba yarishwe avuye ku kazi yasuwe na muramu we kuko yagombaga gukora ubukwe vuba bakaba barimo babara ibizakenerwa mu bukwe bwe.
Bari ku iduka banywa agacupa aho bari bicaye ku rubaraza rw’inzu haje moto ihetse umuntu igonga imeza yari iteretseho inzoga banywaga zirameneka Kirizo wishwe ashatse kubaza impamvu moto igonze imeza bicayeho ndetse inzoga zabo zikameneka ,abari bicaye aho bivugwa ko bari mu mugambi bafashe intebe bayikinga mu maso maze uwari uhetswe kuri moto bivugwa ko ariwe wari ufite inyundo arayimukubita agwa hasi arapfa.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumenyekana mu kuvugira abanyarwanda akarengane kabo cyashatse kubaza gitifu w’Akagali ka Kigabiro witwa Hanyurwimpfura Ejide yavuze ko ubuyobozi butamutereranye ko we yakomeje kumuba hafi ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Murundi ariwe wohereje imodoka yatwaye umurambo ku bitaro bya Gahini.
Gitifu Ejide yavuze ko ibindi bibazo twabaza inzego zo hejuru kuko ku rwego rwe nk’umuyobozi w’Akagali ntacyo batakoze gufasha Nyirabikari kugirango ashobore gukora ibikenewe mu gushyingura musaza we Kirizo wishwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi witwa Murangira nawe twashatse kumubaza ku kibazo cya Kirizo wishwe abamwishe ntibafatwe ndetse bikaba bivugwa ko abamwishe bahungiye I Musha mu Karere Rwamagana maze avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwagerageje kumufasha kandi ko abamwishe barimo gushakishwa.
Andi makuru yavugaga ko umwe mu bafite ikirombe cy’amabuye witwa Shuni ko ashobora kuba abyihishe inyuma ariko nawe tumubajije kuri Telephone ye arabihakana ariko avuga ko yumvise ko hari abandi bakozi bagenzi be (Kirizo)bagiranye ishyari bashaka kurwana nawe nyakwigendera ajya mu rugo kuzana inyundo ashaka kuyikubita umwe muri abo basore 4 maze barayimwaka umwe muri abo basore arayimukubita agwa hasi ahita apfa.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba inzego zishinzwe umutekano zarakurikiranye ku buryo abishe Kirizo bafatwa maze tubaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ariko atubwira ko twabaza RIB.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste maze ahakana amakuru yavuzwe na Nyirabikari ko atafashijwe ahubwo avuga ko ikirego cyatanzwe ndetse abishe nyakwigendera barimo gushakishwa.
Mu Karere ka Kayonza muri ako gace ka Murundi gafatana na Gatsibo hacukurwa amabuye yágaciro havugwa insoresore zitwa Imparata zivugwaho guhungabanya umutekano.
Hashize iminsi dushaka kongera kuvugana na Nyirabikari kuri Telephone ye igacamo ariko atitaba ntituramenya niba ari amahoro.
6,082 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
2 Comments
hhhhhhh Gatsibo na kayonza bararenze eeeepeeeeee
umuhanda ubahuza bananiwe kuwukora uwo ni Rugarama-kanyagenze-rwinsheke-kalambi Gatsibo wagorwa, kayonza wagorwa hhhhhhhuhuhuhuhihihihuhhohogohahahahaga !!!!!,