umu amakuru-  Ntacyo Perezida Kagame atabaha ariko ku mitungo ya rubanda bakarebaho. | Umusingi

Kaboneka  Ntacyo Perezida Kagame atabaha ariko ku mitungo ya rubanda bakarebaho.

Please enter banners and links.

Kaboneka

 

Kuwa 14 Gicurasi 2016 Minisitiri Kaboneka yavuze ko hagiye gutangira Kaminuza yigisha ba Meya n’abandi bayobozi b’inzego zibanze ibijyanye n’ubuyobozi .

Ibi Minisitiri Kaboneka Franscis yabivugiye muri Serena Hotel mu muhango wo gutora abayobozi bashya ba RALGA (Ishyirahamwe ry’aba Meya).

Iryo shyirahamwe ry’aba Meya ryari riyobowe na Kangwagye akaba yasimbuwe kuri uwo mwanya na Uwimana Innocent akaba ari meya wa Gisagara.Kangwagye akaba yanashimiwe kubera uburyo yayoboye Ishyirahamwe RALGA akarigeza ku bikorwa byiza kandi byinshi.

Kangwagye akaba yagize ati “ndabashimira cyane kuko mwaramfashije ,muri aka kazi harimo kuzamuka no kumanuka ariko byose kubibasha nukuba inyangamugayo”.Muri uwo muhango hagiye hatorwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye .

Kangagye

Kangwagye wahoze ayobora Akarere ka Rulindo (photo Umusingi)

Minisitiri Kaboneka akaba yagize ati “gukorera inzego zibanze nta ujya abivamo namwe mucyuye igihe muzakomeze indangagaciro zabarangaga mufatanye n’abashya twubake igihugu cyacu kandi namwe abashya ntimwumve bavuga ko harimo amahwa no kuzamuka no kumanuka ngo muhahamuke ahubwo ibyo byose nibyo bibongerera iminsi yo kubaho”.

Innoce

Uwimana Innocent wambaye umweru niwe wasimbuye Kangwagye (photo umusingi)

Umwe mu bumvise ko Perezida Kagame agiye kubashyirira ishuri bazajya bajya kwigiramo ubundi bumenyi bujyanye n’imiyoborere y’inzego zibanze utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Perezida Kagame ntako aba atabagize ,ntacyo atazabaha ariko kuki babirengaho bakanyereza imitungo ya rubanda?”.

Ubu muri iyi minsi haravugwa Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali  benshi bafunze bazira kunyereza imitungo ya rubanda.

Gatera Stanley

2,756 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.