Abunganizi ba Rutagungira washimutiwe Uganda bandikiye Gen.Muhoozi bamutakambira
— December 10, 2017
Please enter banners and links.

Abunganira René Rutagungira, Umunyarwanda washimutiwe muri Uganda, ubu akaba ari imbere y’ubutabera ashinjwa ibyaha bitandukanye; bandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, bamugaragariza iyicarubozo ryakozwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi ku mulikiya wabo.
Aba bunganizi bibumbuye mu kigo cyitwa Niwagaba and Mwebesa Advocates mu ibaruwa yo ku wa 7 Ukuboza 2017, bandikiye Gen. David Muhoozi bamenyesha Perezida Museveni; Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu, Ambasade y’u Rwanda i Kampala, Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Muri iyo baruwa, bavugamo ko René Rutagungira yakubiswe mu buryo ndengakamere, agakorerwa iyicarubozo hakoreshejwe amashanyarazi ndetse umutwe we ukajya wibikwa mu mazi; byose bikozwe n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe iperereza muri Uganda, CMI, nyuma y’aho yari amaze gutabwa muri yombi.
Aba banyamategeko bavuze ko iyicarubozo ari icyaha gikomeye bitari ukuba gusa Perezida Museveni aherutse gukora imbwirwaruhame aryamagana.
Banagarutse ku kuba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherutse kubabuza kuvuga ku iyicarubozo umukiriya wabo yakorewe. Muri iyo baruwa hari aho bagira bati “Ntabwo iyicarubozo rikwiye gushyigikirwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanga ubusabe bw’abaryamagana.”

Rene Rutagungira washimutiwe muri Uganda


Umugore wa Rene Rutagungira n’umuhungu wabo hagati n’umwunganizi mu mategeko
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu mu gitondo, Eron Kiiza, umwe mu bunganizi ba Rutagungira, Umugore we ndetse n’umuhungu we; bagarutse ku buryo mu rukiko babujijwe kuvuga ku bijyanye n’iyicarubozo.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Kiiza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.
Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kiizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.
Nyuma yo kubyanga, Kiiza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”
Kiiza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig. Kandiho na Gen. Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”
Mu gushimangira icyemezo cye, Kiiza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiriye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”
Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane bakorerwa n’abakomeye.
Kiiza yabwiye abanyamakuru ko abandi baregwa hamwe na Rutagungira batigeze bakorerwa iyicarubozo
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig.Richard Karemire, yabwiye ikinyamakuru Nile Post dukesha iyi nkuru ko aba bunganizi bakwiye gutanga ikirego cyabo mu buryo bwanditse kugira ngo gikorweho iperereza. Gusa yakomeje gushimangira ko ikirego kiri mu maboko y’ubutabera.
Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo René Rutagungira wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.
Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.
Yaje gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare, akorerwa iyicarubozo aho “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro”.
Nyuma yifatwa rye hafashwe n’abandi bapolisi 8 nawe wa 9 nabo bakaba bashinjwa gushimuta impunzi z’Abanyarwanda aho bavuga Lt.Joel Mutabazi n’undi,ariko amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Gen.Kale Kayihura umuyobozi wa polisi ya Uganda nawe atamerewe neza kuko bamushinja gukorana n’abapolisi bafashwe bagafungwa.
2,719 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply