Rukara haravugwa ruswa n’akarengane mu Nkiko
— April 9, 2016Please enter banners and links.
Umuturage utuye mu Kagari ka Kawangire Umurenge wa Rukara ,Akarere ka Kayonza witwa Furaha Alexandre yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko asanga umushinjacyaha witwa Nkundiyeze Jean Damascene washinjaga abakubise Furaha bashaka kumwica ko bashobora kuba baramuhaye ruswa akaba abirenganiyemo .
Furaha agira ati “ni gute abantu baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko ntibafungwe ngo bahanwe?”.
Ni urubanza Furaha Alexandre aregamo abantu 7 bamukingiranye mu nzu bakamukubita bamuzirika umukandara mu ijosi bashaka kumwica ariko hakazu umuntu akamutabara.Abo bantu barerezwe barafatwa bashyikirizwa urukiko rwibanze rwa Rukara ariko bararekurwa.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akagari ka Kawanire Ingabire yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Furaha Alexandre yakubiswe bikomeye ndetse bakamukomeretsa ku buryo dosiye ye bayikoze ikagezwa ku nzego zishinzwe umutekano n’ubutabera.
Furaha Alexandre wakubiswe
Ntirenganya Gervais wayoboraga Umurenge wa Rukara
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kawangire Ingabire yagize ati “ turabizi n’abamukubise twabakoreye dosiye ubwo ibindi bizabazwa izindi nzego zo hejuru twashyikirije dosiye”.Furaha ashimira cyane inzego z’ubuyobozi zamufashije n’ubwo byageze mu rukiko rw’ibanze rwa Rukara dosiye igahagarara kubera impamvu atazi .
Furaha agira ati “ndashimira ubuyobozi bw’Akagali ka Kawangire baramfashije nkongera nkashimira cyane Komanda wa polisi ya Rukara iyo atahaba ubu mba narapfuye ariko ndanenga cyane umushinjacyaha Nkundiyeze Jean Damascene ugaragaza ruswa ndetse akaba yaranze kundenganura nkana kugeza uyu munsi ndamutse mpfuye niwe naba nzize kuko yanyimye ubutabera ngenerwa n’itegeko ndetse ngomba kubona nk’umunyarwanda wese”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umushinjacyaha uvugwa na Furaha icyo avuga ku kibazo cya Furaha maze agira ati “Furaha ndamuzi nk’umuturage usanzwe ,ibyo avuga nibyo ariko abantu avuga baraburanye bararekurwa ndumva ibindi wabibaza umushinjacyaha mukuru”.
Furaha yakubiswe n’abantu 7 barimo uwitwa Marirwa ,Hitimana Phenias ,Mukashawigi Modestine ,Habimana Appolinaire ,Nyamwambara Silire ,Rubega ,Ndungutse na Sadi aba bose tubabona kuri copy y’Akagali dufite .
Furaha akaba avuga ati kuki abantu bakora icyaha ntibabihanirwe ni uko se muri Rukara nta butabera buhaba?.
Nonese ko bashaka kunyishura ibihumbi Magana atatu arenga baranyishyura ayiki niba ntcyaha bakoze?.
Nyuma yo gukubitwa kwa Furaha agakomeretswa abamukubise ntibafungwa Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Komanda wa polisi ya Rukara wakurikiranye iki kibazo maze avuga ko Furaha yakubiswe koko ndetse bamwe barafatwa ariko bavuga ko abatarafatwa batorotse aribo bakubise Furaha.
Komanda yagize ati “turimo gushakisha abo batorotse ni tubafata bakavuga abarekuwe bose tuzabafata”.
Komanda ariko asa nuwivuguruje koko abari baratorotse umwe muri bo yarafashwe ararekurwa ntarubanza rubaye kandi Komanda yari yaravuze ko abatorotse aribo bakubise aka Furaha.
Nyuma yibyo byose umutangabuhamya witwa Gasiribanyi bamwe mu bakubise Furaha bamutegeye munzira ava ku isoko I Kayonza baramukubita nawe bashaka kumwica akizwa n’imodoka yababonye igahagarara bakiruka bityo iramujyana imugeza I Kawangire.
Nanone uwitwa Habimana Appolinaire umwe mu bakubise Furaha niwe nanone umwe mu bakubise Gasiribanyi ,ubu akaba yararekuwe yidegembya hanze.
Intandaro y’ibi byose Furaha avuga ko ari amafaranga y’amakorano yabafatanye akabarega bityo nabo bakamukubita bihorera impamvu yabareze.
Furaha akimara gukubitwa no gukomeretswa yajyanywe kwa Muganga mu bitaro I Gahini maze muganga yemeza ko yatewe troma mu mutwe ndetse yemeza ko yakubiswe agakomereka.
Ubu Furaha avuga ko aterwa ubwoba n’abantu batazwi bamuhamagara bamubwira ko ashobora gupfa akavuga ko rimwe na rimwe ahamagarwa n’abantu bakamubwira ko bari I Rusizi ,abandi Nyamagabe ,abandi Nyamashake ,Rubavu n’ahandi henshi ndetse hari n’imodoka zimugendaho avuga ko zimutera ubwoba.
Furaha avuga ko byose byari bishyigikiwe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara witwa Ntirenganya Gervais wavuzweho amanyanga menshi muri Rukara kugeza ubwo bamwimuye kandi naho yari yaravuye muri Kabarondo ajya Rukara naho yahavuye kubera amanyanga menshi yari amaze kuhakora.
Umwe mu baturage I Rukara witwa Byikwaso yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko uwo Ntirenganya yamugurishirize imifuka y’ibigori 100 aramwambura.
Ntirenganya akaba yarabwiye Furaha ko nafungisha abamukubise azitege ingaruka azahura nazo.
Ubu Furaha akaba avuga ko ategereje kujya aho Perezida Kagame azasura agashakisha uburyo abaza ikibazo cye cyo kurenganywa n’iterabwabo ashyirwaho akaba yarabuze uwamurenganura.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajijeho bamwe mu bavugwa muri iki kibazo umwe witwa Nyamwambara Silire maze avuga ko Furaha yari yasinze igare ryamugushije .
Naho Hitima we yagize ati “rwose Furaha yarakubeshye ndetse ibyo avuga sibyo nushaka amakuru nyayo uzaze bose abo avuga uvugane nabo”.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “ni gute umuntu akubitwa kuriya Inkiko ntizigire icyo zikora?inzego zose zikarebera gusa abamukubise birirwa bidegembya birababaje”.
Muhungu John
2,283 total views, 1 views today
Leave a reply