Politike :Ibyifuzo bya Perezida Kagame n’ibya Magufuli byaganiriweho ku Rusumo
— April 6, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 6 Mata 2016 Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Tanzania Magufuli Pombe bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi ahitwa ku Rusumo maze buri umwe abwira undi ibyifuzo bye.
Perezida Kagame yifuje ko umupaka uhuza ibihugu byombi warushaho gukoreshwa cyane abantu bakiyongera bityo ubucuruzi bugatera imbere hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Tanzania Magufuli akaba ari n’inshuti ya Perezida Kagame nawe sabye Abanyarwanda kumva ko igihugu cya Tanzania ayoboye ari nk’icyabo kandi ko bakwiye gusurana ,bagafatanya mu bucuruzi maze ibihugu byombi bigatera imbere.
Ibi babivuze mu muhango wabahuje bombi ubwo batahaga kumugaragaro ikiraro cya Rusomo gihuza ibihugu byombi.


Hari hari abantu benshi cyane

Perezida Magafuli waje akoresheje inzira y’umuhanda aho bamwe bavuze ko arondereza umutungo w’igihugu ndetse aherutse no kwirukana abakozi ba Leta badakora akazi uko bikwiye.
Niwe Perezida wa mbere muri Tanzania ushaka gukora amateka abamubanjirije batakoze kuko haba gukora arabarusha ,ubu atangiye gushaka imibanire myiza hagati y’igihugu cya Tanzania n’anadi mahanga.
N’urugendo rwe rwa mbere kuva yajya kubutegetsi umwaka ushize kubanza gusura u Rwanda mu bihugu byose abakurikirana ibya politike bikaba bifite icyo bivuze kuko hari ibihugu byinshi yagasuye mbere ariko kuba yahisemo kubanza u Rwanda afite impamvu.
Bikaba biteganijwe ko Perezida wa Tanzania Magufuli aribukomeze akaza I Kigali aho azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




Ubundi iki gihugu mbere y’uko Perezida Magufuli ajya kubutegetsi nticyari gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuko uwayoboraga mbere ye ariwe Jakaya Mwisho Kikwete akaba yari yarazanye umwuka uteri mwiza hagati y’ibihugu byombi aho yavuze ko Perezida Kagame akwiye kugirana ibiganiro n’abarwanya Leta barimo FDRL na RNC ibintu bitashimishe Perezida Kagame.
Rwego Tony
2,582 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply