umu amakuru-    Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi abayikoramo bahora basinziriye _Perezida Kagame | Umusingi

minisitiri-wubuhinzi-nubworozi-mukeshimana-geraldine    Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi abayikoramo bahora basinziriye _Perezida Kagame

Please enter banners and links.

minisitiri-wubuhinzi-nubworozi-mukeshimana-geraldine

 

 

Kubera ibibazo abahinzi n’aborozi bagaragaje ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga Akarere ka Gakenke, Perezida Kagame yibajije niba abakora muri iyo Minisiteri bahora basinziriye ku buryo ibibazo by’abahinzi bibura ubikemura.

Kuwa 24 Werurwe 2016 Perezida Kagame yasuye Akarere ka Gakenke aho yavuze ku bibazo 2 bikomeye abaturage bamugejejeho harimo abahinzi badafite imbuto zigezweho nziza zo gutera mu butaka kugirango bagire umusaruro uhagije.

Perezida Kagame yabajije impamvu abahinzi batabona imbuto nziza zigezweho maze bamusubiza ko hari ikibazo cyo kuzitumiza hanze ati ko hari ikigo cy’ubushakashatsi kuko abahinzi batabona imbuto nziza zo guhinga?.

Perezida Kagame yageze aho avuga ati ibi birarambiranye muri Minisiteri y’ubuhinzi barasinziriye?iki kibazo gihora kivugwa ariko kizakemuka ryari?.

Iyi minisiteri nyuma yaho uwayiyoboraga Agnes Kalibata agendeye yasubiye inyuma ku buryo abahinzi usanga bavuga ko nta mbuto zihagije babona nkuko babibwiye Perezida Kagame.

Nyuma ya Kalibata nibwo havuzwe ibibazo by’imirire ,havuzwe inzara Iburasirazuba barasuhutse kubera inzara ,amatungo yabuze amazi .

Ibibazo n’ibyinshi muri iyi Minisiteri n’ubwo Perezida yavuze ko basinziriye yavuze ukuri ukurikikije ibibazo bigaragara mu bahinzi n’abarozi.

Ikindi Agnes Kalibata yari umuntu uzi gukorana n’itangazamakuru ariko uyobora iyo Minisiteri ubu itangazamakuru ntazi akamaro karyo.

Abahinzi-basobanura-uburyo-bakoze-urugendo-shuri-mu-Buholandi-bakaza-bahinga-uyu-murima-w_imbuto-z_ibirayi

Uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi Kalibata

????????????????????????????????????

Kalibata yakoranaga n’inzego zose hano yari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Kabarebe James

ngiyi_imwe_muri_iyi_mirima_

Imyaka yareraga ,ibyo n’ibigori

Baherutse kujyana abanyamakuru mu Karere ka Gakenke ari naho Perezida Kagame yasuye uyu munsi havugwaga imirere mibi n’abana bafite indwara ya bwaki ariko abanyamakuru babuze n’amazi yo kunywa umunsi wose.

Iyo mikoranire ye n’itangazamakuru yaranenzwe cyane ndetse n’ingaruka zose z’ibibazo bivugwa mu buhinzi n’ubworozi ari uko itangazamakuru atarikoresha ngo rivuge aho ibibazo biri nahakeneye imbaraga ahubwo uyoberwa akazi bahemberwa ako ariko niba na Perezida avuga ko basinziriye.

Rwego Tony

565 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.