Paul Kagame uhagarariye RPF Inkotanyi yiyamamarije mu Turere 3 Nyagatare,Gatsibo na Kayonza irimo ibibazo bikomeye
— July 23, 2017
Please enter banners and links.

Ku munsi wa cyenda w’ibikorwa byo kwiyamamaza Kuwa 22 Nyakanga 2017 ku bakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama ku itariki ya 3 na 4; kuri uyu wa Gatandatu, Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza ivugwamo ibibazo by’amazi.
Muri iyi Ntara aho Paul Kagame afite urugo mu Karere ka Rwamagana, ibikorwa byo kwiyamamaza yabitangiye mu gitondo. Mu butumwa yagarutseho yavuze ko nibamuhundagazaho amajwi, mu myaka irindwi iri imbere, binyuze mu bufatanye na bo, bazagera ku iterambere ritangarirwa na benshi.


Umuhanzi Senderi International Hit asusurutsa abaturage baje gutora Perezida Kagame

Ibi Perezida Kagame yavuze n’ikimenyetso kigaragarira buri umwe ko akomeje umuvuduko w’iterambere amaze kugeza ku Rwanda manda ye arimo kwiyamamariza u Rwanda rwaba rutangarirwa nkuko abivuga dore ko n’ubu rutangarirwa nyuma y’igihe gito u Rwanda arukuye habi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 none isi yose ikaba yemeza ko aho arugejeje hashimishije.
Paul Kagame wasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Kayonza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yashimiye Abanyakayonza ashimangira ko yifuje kubasuhuza ku mugoroba kuko ari abaturanyi be.
Ubwo yaganiraga n’ab’i Kayonza yatangaje ko aka karere na Rwamagana mu minsi itari kera, turi hafi kuba imijyi minini ndetse iruta n’umurwa mukuru wa Kigali.
Hari abatangiye kuvuga ko impamvu yavuze ko iyo mijyi izatera imbere cyane ari uko Akarere kamwe ariko anyuramo ajya iwe aho atuye byonyine kukanyuramo ajya iwe kaba gakwiye gutezwa imbere akandi nako agatuyemo nako kaba gakwiye gutera imbere cyane.
Kuva mu masaha y’igitondo abaturage benshi nibwo batangiye kwerekeza ahari hateguwe kubera ibikorwa byo kwiyamamaza. Bagendaga mu mihanda baririmba indirimbo zitandukanye zivuga iterambere u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwa Paul Kagame mu myaka yose amaze aruyobora. Umukuru w’igihugu yabwiye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bya Nyagatare bari baje kumushyigikira nk’umukandida wa FPR Inkotanyi ko gukura igihugu aho cyari cyageze mu myaka 23 ishize ari ibintu byasabye imbaraga zidasanzwe. Yahise anabasaba ubufatanye kugira ngo ibyagezweho bizakomeze gusigasirwa.
Ubwo yaganizizaga imbaga y’abaturage ba Nyagatare mu murenge wa Nyagatare, umukandida wa FPR Inkotanyi yabizeje ko mu myaka irindwi iri imbere aka Karere kagiye kugira impinduka zidasanzwe.
Akigera mbere y’abari bamutegereje ngo abagezeho imigabo n’imigambi ye, Kagame yabanje gushimira byimazeyo abaturage bo muri aka karere kubera ubwitabire budasazwe ndetse n’ubwuzu bamugaragarije akihagera.
Yagize ati “Bantu ba Nyagatare mwakoze kuza,mwadutumiye natwe twabitabye. Inama ni iyo ku itariki ya 4 Kanama hanyuma tugatora umukandida wa FPR Inkotanyi, tugakomeza ubumwe, tugakomeza amajyambere, tugakomeza umutekano, imiyoborere myiza, uburezi, ibikorwa remezo … Mvuge iki ndeke iki, FPR Oyeeee.”
Kagame kandi yikije cyane ku mateka u Rwanda rwanyuzemo agasiga igihugu gisenyutse bikomeye ku buryo kucyubaka byasabye ko bahera ku busa.Aha yanasabye Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abaturage ba Nyagatare ko bagomba kureba aho igihugu cyavuye bakareba n’aho kigeze ubu maze bakahakura isomo rikomeye ryabafasha gukomeza gusigasira ibyagezweho
Yagize ati “Amatungo, amashuri, amavuriro, imihanda, ibi byose mubona bibayeho muri iyi myaka 23. Mu myaka 23 gusa kuvana ikintu ku busa ukakigeza aho Nyagatare igeze ubu ntabwo byumvikana.”
Yunzemo ati “Icyo mbasaba rero ni ugukorera hamwe tugasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibibereye Nyagatare byiza ntibikwiye guhera muri Nyagatare bikwiye no kugera mu Rwanda hose.”
Paul Kagame yavuye i Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro yerekeza i Kayonza mu kibuga cya IPM mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Mukarange ahari hateraniye abaturage ibihumbi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame, umukandida bari inyuma mu matora ya Perezida
2,425 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply