umu amakuru-  Rulindo: Imitungu yabo iraribwa n’abandi bo badafite n’ayo kwishyura Mitiweli | Umusingi

baba mu mazu ashaje kandi fate imitamenwa Kigali n'ahandi  Rulindo: Imitungu yabo iraribwa n’abandi bo badafite n’ayo kwishyura Mitiweli

Please enter banners and links.

baba mu mazu ashaje kandi fate imitamenwa Kigali n'ahandi

 

Umuryango wa Rutikanga Claver  mu karere ka Rulindo, bahangayikishijwe n’ubuzima babayemo kandi bafite imitongo yinjiza asaga miliyoni 10 buri kwezi.

Bamwe mu bana ba Nyakwigendera Rutikanga Claver, batuye mu kagari ka Mubuga, umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, bavuga ko ise akimara kwitaba Imana, bagize ubwumvikane bucye mu mitungo ise yabasigiye.

Bari abana 17 bakomoka ku bagore bane, ise wabo yari afite imitungo myinshi cyane, haba mu karere ka Gicumbi aho afite inzu igerekeranyije, akagira amazu mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye, harimo inzu iri mu mujyi rwagati y’ubucuruzi, indi Kimisagara, indi mu Kiyovu ndetse n’ahandi hatandukanye.

Akimara kwitaba Imana, abana bagize ubwumvikana buke mugusangira ibyo se yasize, nyuma habaho kwiyambaza inkiko.

Tariki 25/07/2014, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwanzuye ko hashyizweho ushinzwe iyegeranya n’igabanywa ry’umutungo wa Nyakwigendera Rutikanga Claver.

Rukaba rwaremeje ko rushyizeho umunyamategeko ariwe Bimenyimana Emmanuel, akaba yarahawe igihe cy’umwaka umwe kuba yamaze gukora iyegeranya n’igabanywa ry’umutungo wa Nyakwigendera Rutikanga Claver.

urukiko rwari

Umwanzuro w’Urikiko

Abana bagombaga gusaranganywa iyi mitungo, bavuga ko kugeza ubu babayeho nabi ndetse bamwe bakaba batanabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse ko n’abana babo biga nabi kandi imitungo bafiteho uruhare yakabaye ibafasha none ikaba ifasha abandi.

bifuza ko bafashwa mu guhabwa ibyasizwe na se

Umwe mubo mu  muryango wa Rutikanga Claver basaba kurenganirwa

Bashinja umunyamategeko wahawe uburenganzira bwo kubasaranganya imitungo “Me Bimenyimana Emmanuel, kutagira icyo abamarira, kuko  yahawe igihe cyumwaka umwe, kandi  yagombaga kuba yararangije ishingano ze tariki 25’07/2015 ariko kugeza n’uyu munsi inshangano yahawe zaramunaniye n’urukiko ntirwamuhagarika cyangwa ngo rumubaze icyatumye atarangiza inshingano yahawe.

Ariko ngo kugeza ubu ntacyo yakoze ahubwo yakomeje kwiyongeza igihe, bakibaza impamvu adashaka kurekura imitungo yabo.

Iririkumitima Constante avuka ku mugore mukuru, atuye mu mudugudu wa Rutabo akagari ka Mubuga Umurenge wa Kisaro, avuga ko mbere uyu Me Bimenyimana Emmanuel, agihabwa izi nshingano, yajyaga agerageza akabasaranganya amafaranga ava mu bukode bw’inzu, ariko nyuma ngo yatangiye kujya agenda ayaha bamwe, abandi akabareka tukaba tutazi impamvu atakidusaranganya cyangwa icyo ashingiraho aha bamwe abandi akabareka.

Ati “mbere yabanje kujya ampa ibihumbi 100 buri kwezi, ariko ubu nyaheruka muri Mata/2016. Ubu mbayeho nabi, simbasha kwishyurira umuryango wanjye mitiweli ingana n’ibihumbi 210”.

Mukagaperi Perpetua, atuye muri uyu murenge, avuga ko abayeho mu buzima bubi, kimwe na bagenzi be, agasaba ko inzego  zishinzwe kurenganura abantu, zabafasha muri iki kibazo, kugirango babashe guhabwa ibyabo babisaranganye hakurikijwe amategeko.

Inzego zishinzwe kurenganura abarenganye harimo urwego rw’umuvunyi n’ubwo narwo rutungwa agatoki kudakora neza inshingano zarwo kuko abafite akarengane n’ibenshi cyane ,Transparency International Rwanda ,Inzego z’ibanze zananiwe gukemura ikibazo n’izindi nzego zitandukanye zishobora gutabara aba bantu bakagabanywa imitungo aho kugirango bazaze ari uko bamwe batangiye kwicana.

Mukadarafu Solange, we atuye mu mujyi wa Kigali, ati “imitungo yacu yinjiza amafaranga atari munsi ya miliyoni 12, ariko ugiye ukareba bamwe mu bavandimwe bacu ubuzima babayemo wa kumirwa.

Uretse ko njye nagize amahirwe nkiga, ariko abandi ubuzima babayemo burababaje, kandi bafite imitungo ihagije”

Twifuje kumenya icyo Me Bimenyimana Emmanuel avuga kukuba mu mwaka umwe yahawe atararangije ibyo yasabwe n’urukiko, ahubwo igihe kikiyongera banyirubwite batabizi ndetse bakaba banamushinja, ku murongo wa terefone, avuga ko we yagerageje gusaranganya ibiva mu mitungo yabo, ariko hakabaho bamwe batanyurwa.

Gusa yongeraho ko ubu hari ikirego cyamaze gushyikirizwa inkiko, akavuga ko we nta byinshi yavuga kuri iki kibazo, ko ategereje umwanzuro uzatangwa n’urukiko.

Ati “sintumva impamvu ibintu biri mu nkiko biza mu itangazamakuru, mwakwitonze mugategereza imyanzuro y’urukiko”.

Kuki uyu munyamategeko avuga ko nta byinshi yavuga kandi yarahawe igihe kikarenga?yakagombye kuvuga niba hari imbogamizi yahuye nazo abantu bakazimenya ,iyo wanze kuvuga kandi unashinjwa nabo wakabaye ufasha biba bigaragaza ko harimo ikibazo ashobora kuba yarabogamiye uruhande rumwe.

Uru rubanza rukaba rwaraciwe n’Umucamanza Nyirangirimana Asterie.

Ikinyamakuru Umusingi kirengera abaturarwanda n’undi wese ufite amakuru y’akarengane yatubwira tukayatangaza.

Umusingi1@gmail.com

0782392114

 

 

 

 

 

 

 

 

 

3,576 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.