Kuki mu Rwanda abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abahanzi batagira aba Managers?
— July 22, 2016
Please enter banners and links.

Mu Rwanda uretse Manager umwe mu bahanzi witwa Muyoboke Alex niwe uzwi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru nta n’umwe uzwi.
Mu bindi bihugu usanga umukinnyi udafite Manager atabaho ariko mu Rwanda ibyaho birasekeje kuko nta mukinnyi n’umwe ufite Manager ari nayo mpamvu usanga abakinnyi bahora bahendutse ndetse abakinnyi badatera imbere nk’abo mu bindi bihugu.
Abahanzi ni uko bahora bavuga ko muzika idatera imbere ariko yatera imbere gute udafite ukugira inama ibyo ukora?wowe watera imbere gute utumirwa mu bitaramo akagenda udafite ukurebera stage ko ari nziza?udafite uribugufashe gukirikiranya indirimbo mu mushini ya DJ?watera imbere gute utazi uko uri bwifate kuri stage?nibyinshi uba ukeneye gufashwamo ariko ugasanga byose arabyikorera wenyine.

Olivier Karekezi
Igishekeje ni uko umuhanzi aririmba indirimbo imwe yayirangiza DJ akaba ashyizemo indi batamubwiye ubwo umuhanzi akabanza agahagarara agakoresha amayeri wenda amubwira 3 ngo niya 3 ,ubwo abafana barategereje mbese wabireba ukabona n’ibintu byabantu batize bo mu cyaro epfiriya.

Haruna Niyonshuti
Wenda abatarafatisha byagora kubona Manager ariko n’abamaze gufatisha usanga nta Mnager bafite ,urugero Senderi International hit nta manager agira ,King James nta Manager agira ,Dream Boys ntawe ,Urban Boys ntawe uretse Charly na Nina niba bafite Muyoboke Alex kandi ubona ukuntu barimo gutera imbere.
Akenshi haba harimo ubusambo kuko abahanzi baba bavuga bati mu dufaranga duke nzajya mbona nzajye ntugabana na Manager?ukumva bidashoboka ariko utwo duke tugiye tuza buri munsi twaruta utuza 2 mu kwezi.
Icyo mutazi mwabahanzi mwe murimo kwica akazi kanyu ndetse hari n’abandi bashobora kubafasha bakababera aba Manager nabo bakabona akazi kandi mwese mugahembwa.
Manger niwe wakagiye ashaka isoko (akazi)wowe ukagenda uririmba gusa nta bindi byinshi atabikora neza akamwirukana kuko niwowe utuma abona akazi.
Ariko impamvu babasuzugura ni uko byose ariwowe ibyikorera bakaguha ayo bashaka wayanga undi akayatwara ariko mwumvikanye mwateza imbere umwuga wanyu.Ku bakinnyi ni uko nabo usanga umwe arava mu ikipe ajya mu yindi nta wamugiriye inama kandi byabafasha gutera imbere vuba.
Niba mubona Iburayi ukuntu Manager w’umukinnyi cyangwa umutoza ashakira umukinnyi ikipe akajya kugenda bamuhaye agatubutse ,yego turacyarabakene ariko muri ubwo bukene mubigerageze gahorogahoro nkuko Muyoboke yabitangiye .
Byaramugoye ariko ubu niko kazi kamutunze ,mubakinnyi se hababura iki kugirango mubigerageze?.Erega mujye musoma mumenye ahandi uko bigenda ,nonese ubonye Manager mwiza mugakora mugatera imbere ntiwakwisanga wagiye I Burayi?mugerageze.
Gatera Stanley
3,240 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply