Yashatse kunga Bizimungu Pasteur na Perezida Kagame afungwa imyaka 8 afunguwe yahuye na Bizimungu ibyo baganiriye bose basutse amarira (Video)
— September 5, 2020
Please enter banners and links.

Hakuzimana Abdul Rachid mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi ndetse na Umusingi TV avuga uburyo yashatse kunga uwahoze ari Perezida w’uRwanda Bizimungu Pasteur na Perezida Kagame akabizira agafungwa imyaka 8 yose.
Mu cyumweru gishize nibwo uyu mugabo Hakuzimana Abdul Rachid yaje aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera I Remera ashaka ko inkuru ye ijya ahagaragara abantu bakamenya icyatumye afungwa imyaka 8 akarekurwa atamenye icyaha yashinjwaga ndetse nta n’imyanzuro y’urubanza yahawe kugeza n’uyu munsi aracyakurikirana kugirango amenye icyaha yashinjwaga ndetse n’igihano gihanishwa ariko ntarabimenya.
Nkuko muri bubyumve muri video turibubahe muri iyi nkuru avuga ko yabonye buri muyobozi wayoboraga u Rwanda yavaga ku butegetsi yishwe abonye Bizimungu Pasteur afunzwe yumva ashaka kubunga kugirango Bizimungu Pasteur atazagwa muri gereza bityo yandika u Rwandiko arujyana muri Perezidansi urundi arujyana kuri gereza aho Bizimungu yari afungiye.
Nyuma yahoo avuga ko abantu bamusanze aho yacururizaga bashaka kumufata ariko kubera yize karate arabakubita n’imbunda zabo barananirwa nibwo bahamagaye komanda wa Polisi araza n’imodoka aramuganiriza neza amushyira mu modoka aramujyana.
Reba video ukore subscribe
Akomeza avuga ko atari kwemera ko bapfa kumutwara gutyo nta cyerekana ko ashakishwa n’inzego z’umutekano kuko bagombaga kumwereka urupapuru rwemewe rusinyeho ruriho n’amazina ye ndetse n’impamvu ashakishwa ariko gupfa kuza gusa bakamufata atari kubyemera.
Kuva uwo munsi yafashwe yajyanywe kuri Polisi ya Nyamirambo ati “Abantu bakomeye baraje baransura abambaye amagarade akomeye n’abandi benshi babayobozi muri Leta bose barazaga bati turashaka kureba uwo muntu ushaka kunga Perezida na Bizimungu bagasohora intebe inkicara aho nkaganira nabo bakagenda hakaza abandi gutyo birangira ngiye gufungwa”.



Urwandiko rumufungura muri gereza


Yarafunzwe ajyanwa mu magereza atandukanye amara imyaka 8 yose agiye kumva yumva ngo agomba gusohoka agataha arabyanga ati ndataha gute?ko naburanye nkaba ntazi icyaha ndegwa nkaba nta rangiza rubanza mfite ndataha gute?arabyanga ariko abayobozi ba gereza bamubwiye ko agomba gutaha ko ari amahoro ntacyo ari bube ko ibyo ajya yumva hanze ari ibihuha maze bamuha tike ataha gutyo.
Ageze hanze avuga ko hari umuntu wamuhaye nimero ya Telephone ya Bizimungu Pasteur ati wazamuvugisha mukabonana ntajya yanga guhura n’abantu bamushaka.
Hashize iminsi yatelefonnye Bizimungu baravugana bahana gahunda yo kubonana bahurira Kacyiru ariko ibyo baganiriye basutse amarira bose bararira kubera ibyishimo kubona hari umuntu waharaniye ko afungurwa n’undi ati kuba narabiharaniye nkafungwa ariko ukaba warafunguwe bose bararira.
Ikinyamakuru Umusingi ubwo twandikaga iyi nkuru twifuje kubaza Bizimungu Pasteur ibivugwa na Hakuzimana Abdul Rachid ari ukuri ndetse n’icyo abivugaho ariko ntibyadukundira ariko turacyagerageza nawe nibidukundira akatwemerera kumuvugisha tuzabagezaho ikiganiro tuzagirana nawe.
N’ibyinshi Hakuzimana Abdul Rachid avuga mubikurikirane byose mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe ariko tubasaba ko mukora subscribe kugirango muduteze imbere ndetse mujye mukurikirana ibiganiro tuba twakoze bitandukanye kuri Umusingi TV kuri Youtube.
Gatera Stanley
5,791 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply