Ikibazo cyo gufungura imipaka hagati ya Uganda n’uRwanda abantu bari biteze ko ifungurwa bakomeze bategereze
— September 16, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nzeli 2019 Inama ya mbere igendanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije guhosha ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda, aho Angola na RDC byohereje ba Minisitiri bayitabiriye.
Abantu benshi wasangaga bavuga ko ubwo iyi nama iteranye imipaka iribufungurwe nyuma y’uko mu minsi yashize abantu bari baziko imipaka yafunguwe ubwo abakuru b’ibihugu Perezida Kagame na Museveni bagiraga ibiganiro muri Angola ariko Minisitiri Nduhungirehe icyo gihe yatangaje ko Abanyarwanda baba baretse kujya muri Uganda.
Mu myanzuro y’inama y’uyu munsi ku kibazo cyo gufungura imipaka hakaba urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ,inama yanzuye ko iki kibazo kizaganirwaho mu nama y’ubutaha izabera mu gihugu cya Kampala nyuma y’iminsi 30.





Haganiriwe byinshi muri iyi nama nkuko muri bubibone mu itangazo impande zombie zasinyeho inama irangiye ariko ibibazo byose nta na kimwe bavuze ko ikibazo runaka gikemutse ahubwo buri ruhande rwavuze ibibazo byarwo n’urundi ruvuga ibyarwo hanyuma buri ruhande ruvuga ko rugiye gusuzuma ibyo rushinjwa ariko ikibazo cya propaganda yo mu binyamakuru no kuri social media impande zombi zumvikanye ko bihagarara.
Abitabiriye inama ku mpande zombi murababona mu rwandiko ku mpande zombi ariko uruhande rwa Uganda rwagaragarijwe urutonde rw’abanyarwanda bafungiye muri icyo gihugu bavuga ko bagiye kureba icyo kibazo hakurikijwe amategeko n’Inkiko n’ibyaha bashinjwa hanyuma abazabura ibimenyetso boherezwe mu Rwanda.
Muhungu John-Kampala
4,037 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply