Papa yasuye inkambi y’impunzi z’abimukira mu Bugereki atahana 12 I Roma.
— April 17, 2016
Please enter banners and links.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2016 ,Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis aherekejwe na Minisitiri w’intebe w’u Bugereki Alexis Tspiras, yagiriye uruzinduko rw’amasaha atanu mu nkambi ya Moria mu kirwa cya Lesbos ho mu Bugereki,akaba yagiye kureba uko izi mpunzi z’abimukira zibayeho n’ibibazo zifite ndetse akaba yahise atahana imiryango 3 y’abantu 12.
Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko ku isaha ya saa saba z’amanywa aribwo imiryango itatu ikomoka muri Syria igizwe n’abantu cumi na babiri aribwo buriye indege iberekeza I Roma barikumwe na Papa .Iyi miryango ikaba igizwe n’abana 6 iherekejwe n’ababyeyi babo.
Umuvugizi wa Leta ya Vatican yavuze ko Papa akoze ibi kuko yifuza guha ikaze impunzi zose z’abimukira zishaka kuza muri Vaticani nyuma yaho ishyirahamwe ry’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi rifatiye umwanzuro wo guhagarika abimukira baza mu gihugu cya Turikiya mu kwezi gushize kwa Werurwe taliki ya 20.


Akigera mu kirwa cya Lesbos ,mu nkambi y’impunzi z’abimukira b’abanyamahanga baje mu Bugereki, baturutse mu bihugu bitandukanye, Papa yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi biganjemo abana n’abagore.
Muri uru ruzinduko rwe Papa yari aherekejwe n’abandi bihayimana babiri,
Mu butumwa yageneye izi mbunzi z’abimukira, Papa yababwiye ko batagombye kwiheba ageragaza kubahumuriza .
Papa yagize ati”ntimwihebe ntabwo muri mwenyine”
Bamwe muri izo mpunzi biganjemo urubyiruko bari baje bitwaje amaberendera y’igihugu cya Syria, bazaga bamusanga bakoze umurongo imbere ye bamukora mu biganza .
Uko Papa yabegeraga, bapfukamaga hasi barira abandi baririmba ko bashaka ubwigenge.


Nkuko Dail Mail ikomeza ibivuga ,Papa akimara kwicara ,umugore umwe muri izo mpunzi yaje amupfukama ku birenge arira amubwira ko yaburanye n’umugabo we ubu uba mu Budage, akaba arikumwe n’abana babahungu babiri.
Umugabo umwe muri izo mpunzi z’ abimukira yapfukamye imbere y’umushumba wa Kiliza Gatolika ku isi,aravuga ati ”urakoze Mana,Papa ndakwinginze mpa umugisha”
Mbere y’uko Papa asura iyi nkambi yari yanditse ku rukuta rwe rwa Tweeter avuga ko ziriya mpunzi ari izo kwitabwaho.
Papa yagize ati”ziriya munzi ni nyinshi cyane ,n’ abantu bakeneye ubufasha buhagije kuko bahuye n’ibibazo byinshi”
Uru ruzinduko Papa yarukoze ashaka kujya kureba ingano y’abimukira biganjemo abakomoka ku mugabane w’uburayi, rukaba ruje nyuma y’aho ishyirahamwe ry’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi batangije umugambi wo guhagarika ukwinjira kw’abimukira mu gihugu cya Turikiya mu rwego rwo kugabanya ingano y’impunzi z’abimukira biyongera umunsi ku wundi.
Izi mpunzi z’abimukira zaje mu Bugereki ziturutse ku migabane itandukanye ,inyinshi zikaba ziganjemo izo kumugabane w’Uburayi ndetse nizo mu bihugu nka Afganistan na Syria.
Byari biteganijwe ko Papa nyuma yo gusura izi mpunzi aza no kujya kunamira abarohamye mu Nyanja ya Mediterane ubwo bazaga mu buhungiro.
Byahinduwe na ZIGAMA Theoneste.
2,889 total views, 7 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply