umu amakuru- Isesengura :Urupfu rwa Kaweesi ruhurira he na Gen.Kayumba Nyamwasa nkuko bivugwa? | Umusingi

Isesengura :Urupfu rwa Kaweesi ruhurira he na Gen.Kayumba Nyamwasa nkuko bivugwa?

Please enter banners and links.

Hamaze kuvugwa inkuru zitandukanye ku rupfu rwa Andrew Felix Kaweesi ,ubu igezweho ni uko bivugwa ko Kaweesi yahawe misiyo n’abantu batazwi yo kwica Gen.Kayumba Nyamwasa uba muri Africa y’Epfo aho yahungiye akabibwira Perezida Museveni akamubuza kujya mu bintu nk’ibyo bishobora guteza ibibazo.

Ikinyamakuru kitwa www.spyrepoers.net cyanditse kivuga ko uyu Kaweesi akimara kuraswa abantu batazwi bashyize amafaranga Miliyoni 800 kuri konte ye hakaba hibazwa ayo mafaranga yari ayiki?.

Izindi inkuru zagiye zivugwa ku rupfu rw’uyu mugabo warashwe urwagashinyaguro ni ubu hari abapolisi bakuru mu gipolisi cya Uganda bafunzwe bacyekwa kuba bari mu mugambi wo kwica Andrew Felix Kaweesi.

Izindi zagiye zandikwa harimo n’iyavugaga ko Gen.Kale Kayihura nawe ari mu mugambi wo kwica Kaweesi.

Gusa hari bamwe batangiye kuvuga ko izi nkuru zose zimwe aria bantu bakomeye baba batanga amakuru y’ibihuha kugirango bajijishe amakuru nyayo.

 

Umwe mu batashatse ko amazina ye atangazwa nkuko mu kinyamakuru twavuze haruguru yavuze ko abishe Kaweesi bamwe bafashwe ndetse na Perezida Museveni abazi ndetse amakuru nyayo bivugwa ko yayahawe n’umugore wahoze ari inshuti ya Kaweesi witwa Mbabazi Christine.

Bimwe Ikinyamakuru Umusingi gisanga ari ugushaka kwigurishiriza amakuru ni nkaho bavuga ko hari umuntu utazwi washyize amafaranga Miliyoni 800 kuri konte ya Andrew Felix Kaweesi ariko ibyo birashoboka?.

Iyo ugiye muri Bank hari ifishe wuzuza ugashyiraho amazina yawe bikandikwa muri sisiteme ya bank none ni gute umuntu utazwi yashyira amafaranga kuri konte y’umuntu ntamenyekane?cyeretse ari umugambi na bank izi igakoreshwa mu nyungu z’umuntu runaka byashoboka wenda.

Ikindi Gen.Kayumba Nyamwasa ko aba muri Africa y’Epfo Kaweesi yari kumugeraho gute?ibibazo nk’ibyo abantu barimo kwibaza ku makuru nkaya nibyo bituma hari abavuga ko hari abantu batanga amakuru y’ibihuha cyangwa se n’ibinyamakuru bishaka kwicururiza bikandika amakuru atariyo.

Bivugwa ko gahunda yo kwica Kaweesi yari yapanzwe n’abantu bakomeye ukurikije uburyo yarashwemo ndetse umushoferi we bamwe bakavuga ko ariwe wari wahawe misiyo kugirango nagera aho bamubwiye imodoka ayihagarika agasohoka ninako byagenze ariko nawe bamurasiyemo.

Muhungu John –Kampala

5,053 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.