umu amakuru-    Politike :Ibyifuzo bya Perezida Kagame n’ibya Magufuli byaganiriweho ku Rusumo | Umusingi

Kagamee    Politike :Ibyifuzo bya Perezida Kagame n’ibya Magufuli byaganiriweho ku Rusumo

Please enter banners and links.

Kagamee

 

 

Kuri uyu wa 6 Mata 2016 Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Tanzania Magufuli Pombe bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi ahitwa ku Rusumo maze buri umwe abwira undi ibyifuzo bye.

Perezida Kagame yifuje ko umupaka uhuza ibihugu byombi warushaho gukoreshwa cyane abantu bakiyongera bityo ubucuruzi bugatera imbere hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Tanzania  Magufuli akaba ari n’inshuti ya Perezida Kagame nawe sabye Abanyarwanda kumva ko igihugu cya Tanzania ayoboye ari nk’icyabo kandi ko bakwiye gusurana ,bagafatanya mu bucuruzi maze ibihugu byombi bigatera imbere.

Ibi babivuze mu muhango wabahuje bombi ubwo batahaga kumugaragaro ikiraro cya Rusomo gihuza ibihugu byombi.

Kagame magufu

Kagamee

Hari hari abantu benshi cyane

Magufu

Perezida Magafuli waje akoresheje inzira y’umuhanda aho bamwe bavuze ko arondereza umutungo w’igihugu ndetse aherutse no kwirukana abakozi ba Leta badakora akazi uko bikwiye.

Niwe Perezida wa mbere muri Tanzania ushaka gukora amateka abamubanjirije batakoze kuko haba gukora arabarusha ,ubu atangiye gushaka imibanire myiza hagati y’igihugu cya Tanzania n’anadi mahanga.

N’urugendo rwe rwa mbere kuva yajya kubutegetsi umwaka ushize kubanza gusura u Rwanda mu bihugu byose abakurikirana ibya politike bikaba bifite icyo bivuze kuko hari ibihugu byinshi yagasuye mbere ariko kuba yahisemo kubanza u Rwanda afite impamvu.

Bikaba biteganijwe ko Perezida wa Tanzania Magufuli aribukomeze akaza I Kigali aho azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Magufu car

Rusumo b

Rusumo boarder

Rusumo

Ubundi iki gihugu mbere y’uko Perezida Magufuli ajya kubutegetsi nticyari gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuko uwayoboraga mbere ye ariwe Jakaya Mwisho Kikwete akaba yari yarazanye umwuka uteri mwiza hagati y’ibihugu byombi aho yavuze ko Perezida Kagame akwiye kugirana ibiganiro n’abarwanya Leta barimo FDRL na RNC ibintu bitashimishe Perezida Kagame.

Rwego Tony

2,584 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.