umu amakuru-  Uw’imyaka 4 yabujijwe kwiga kubera ko agaragara nk’umusaza. | Umusingi

oldboy-703x422  Uw’imyaka 4 yabujijwe kwiga kubera ko agaragara nk’umusaza.

Please enter banners and links.

oldboy-703x422

 

Umwana witwa Bayezid Hossai ufite imyaka 4 gusa yabujijwe kwiga kubera uko yakuze asa nk’abasaza ,abantu kubera guhora bamutangarira ko asa n’abasaza bikaba byatumye ahagarikwa ku ishuri aho yigaga.

Abana bagenzi nabo bavuga ko abakanga iyo bari mu ishuri kandi usanga bamwe mu banyeshuri aho gukurikirana amasomo mwarimu yigisha usanga barangariye Bayezid Hossai bazi ko ari umusaza waje kwigana n’abana bato.

Bayezid avuka mu gihugu cya Bangladeshi,nawe umurebye wavuga ko ari umusaza bitewe n’iminkanyari afite ku mubiri we zimeze nk’izabasaza.

oldboyi

Abana bato bigana nawe hari abatinya kwinjira mu ishuri bavuga ko Bayezid aza kubasiga ubusaza bityo bakanga kwinjira mu ishuri arimo bikaba byatumye ubuyobozi bw’ishuri aho yigaga bamuhagarika gukomeza kwiga.

Abana ku ishuri usanga bamwita sogokuru abandi bakamwita amazina bishakiye bigatuma nawe yumva abangamiwe .

Abaganga baramusuzumye maze basanga ngo yararwaye indwara yitwa Progeria ishajisha abantu inshuro 8 ukurikije uko ubundi umuntu akuriraho.

Muhungu John

3,602 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.