umu amakuru- Ubuyobozi bwa Kavumu TVET School mu myiteguro y’abanyeshuri gutangira amashuri nyuma ya COVID-19 | Umusingi

Ubuyobozi bwa Kavumu TVET School mu myiteguro y’abanyeshuri gutangira amashuri nyuma ya COVID-19

Please enter banners and links.

Nubwo ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko amashuri yari ateganyijwe gufungura mu kwa Cyenda  bisa n ‘aho bitagishobotse, Kavumu TVET School yo bakomeje imyiteguro bongera ibyumba by’amashuri kugira ngo abanyeshuri bazatangire imirimo yo kubaka yararangiye.

Ni mu rugendo ikinyamakuru Umusingi cyagiriye mu karere ka Nyanza Kuwa 25 Kanama 2020, mu rwego rwo kureba niba amashuri yiteguye gutangira.

Ubusanzwe kuva Corova Virus yatera ku isi yose amashuri yarafunze abanyeshuri barataha ariko byateganywaga ko muri uku kwezi kwa 9 aribwo amashuri azongera gutangira ariko nkuko inama y’Abaminisitiri yaraye ibaye igafata imyanzuro itandukanye ikaba yavuze ko amashuri azakomeza gufunga.

Nubwo benshi bakomeje kugaragaza impungenge kubera imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera, Eng Ruzindana Eugene, umuyobozi wa Kavumu TVET School we yatubwiye ko bamaze kwitegura igihe amashuri azafungurirwa, kuko bubatse ubukarabiro buzafasha kwirinda Corona virusi ku banyeshuri ndetse n’abandi bagana iryo shuri.

Ibyumba by’amashuri byubakwa mu kigo cya Kavumu TVET School

Umuyobozi wa Kavumu TVET School Eng Ruzindana Eugene atwereka aho imyiteguro yo kwakira abanyeshuri igeze ndetse anatwereka ibyumba by’amashuri abanyeshuri bigiramo n’ibyo bararamo

 

Ati “ikintu dushyize imbere ni isuku kugira ngo ntabe aritwe biturukaho gukwirakwiza Corona virusi”.

Eng.Ruzindana avuga ko ku bufatanye n’inzego, iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri bagera ku 1000 ku mwaka, aha hakaba harimo abaza kwiga baturutse mu miryango yabo, ndetse n’abo Minisiteri y’uburezi yohereza, kandi bakurikira amasomo neza kandi bafite discipline bagenda bagaragaza umusaruro mwiza hirya no hino mu gihugu.

Twashoboye gutembera ikigo cyose dusura ibyumba abanyeshuri bigiramo (Classrooms)ndetse n’ibyumba bararamo (Dometry)ndetse n’aho batekera ariko hose usanga hafite isuku bigaragare ko ubuyobozi bw’iki kigo bwiteguye neza kwakira abanyeshuri ndetse biteguye kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19.

Ikigo cya Kavumu TVET School kigisha imyuga itandukanye irimo kwiga gutwara imodoka amakamyo ndetse no kuyakanika ,bakigisha gutera amarangi (Painting)n’indi myuga itandukanye.

Umwe mu banyeshuri uhiga ariko uri mu rugo iwabo kubera icyorezo cya Corona Virus ariko wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati “Twari twiteguye gutangira amashuri mu kwa cyenda kuko tumaze igihe mu rugo ndumva nkumbuye ku ishuri.Nkumbuye inshuti zanjye nkumbuye kwicara mu ishuri mwarimu atwigisha mbese twumvaga rwose Leta izashyiraho ingamba zidufasha kwiga twirinda na Corona Virus”.

N’ubwo Kavumu TVET School yiteguraga kwakira abanyeshuri muri uku kwa 9 ariko ubuyobozi buvuga ko nyuma y’iminsi 15 Leta yashyizeho bishoboka ko amashuri yatangira n’ubundi baracyakomeza imyiteguro nkuko barimo kubaka ibyumba bishya by’amashuri nkuko Umuyobozi w’icyo kigo Eng Ruzindana Eugene abivuga.

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko bishimira Umuyobozi w’icyo cya Kavumu TVET School Eng Ruzindana Eugene uburyo amaze guteza imbere icyo kigo.

Umwe mu banyeshuri twaganiriye wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati “Uriya Muyobozi tumufata nk’umubyeyi wacu kuko tubona adufata neza ukosheje akamucyaha nk’umubyeyi nyine kandi n’ikigo amaze kugishyira ku murongo”.

Gatera Stanley

7,890 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Rwiririza alphonse May 22, 2021 at 2:22 am

    Mutubwire igihe muzatangirira kwandika,abifuza kwiga muri uyu mwana?

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.