Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza yiyamamarije I Huye ashimangira ko azatsinda FPR Inkotanyi
— July 31, 2017
Please enter banners and links.
Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza kuri uyu wa 30 Nyakanga 2017 ubwo yageraga mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura aho yakiriwe n’imbaga y’abanyarwanda benshi cyane yabijeje ko azatsinda FPR Inkotanyi mu matora ateganijwe ku itariki 4 mu Rwanda ni itariki 3 hanze y’uRwanda.
Dr.Frank Habineza yavuze ko azateza imbere ubuvuzi gakondo ku buryo azabateza imbere bakagira n’inganda zikora imiti ya Kinyarwanda kubera ko Imana yahaye abanyarwanda ubwenge bwo kwivura bakoresheje ibyatsi n’amababi y’ibiti bityo akaba avuga ko bakwiye gushyigikirwa.
Dr.Frank Habineza yageze i Huye ategerejwe n’imbaga y’abantu
Hano yasuhuzaga abantu
Dr.Frank Habineza n’umuryango we ndetse n’abandi bayobozi ba Green Party
Imbaga y’abantu bari bamutegereje ndetse bamwizeza kuzamutora kubera imigabo n’imigambi ye isobanutse
Uko iminsi yagendaga niko Dr.Frank yarushagaho kugira abantu benshi muri gahunda ze zokwiyamamaza
Dr.Frank Habineza wakiriwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Mukuru wamuhaye ikaze imbere y’imbaga y’abantu benshi wagize ati “uyu ni umwanya mwiza wo kumva imigabo n’imigambi y’umukandida wa Green Party kuko iki n’ikigihe Abakandida bemejwe na Komisiyo y’Amatora bityo rero tukaba tubakiriye hano mu Karere ka Huye kugirango mubwire abanyarwanda ibyo muzabamarira ni muramuka mutsinze muhawe ikaze”.
Uretse kuvuga guteza imbere ubuvuzi bwa gakondo hari n’ibindi byinshi yavuze ko azakora mu kwezi kwa 9 amaze kugera muri Village Urugwiro ko azaca imisoro ihanitsi utuma abantu bahunga gihugu.
Yakomeje avuga ko yigiye muri Kaminuza nkuru y’uRwanda kumara imyaka 6 akaba yaje azi ibibazo byaho ashaka kubikemura aho yavuze ko azarwanya ubukene ashyiraho gahunda ya gira itungo rigufu ku mwana wese kuko ribafasha kwigurira ibyo bashaka badateze buri kamwe ku babyeyi babo.
Uretse ibyo yavuze ko azashyiraho gahunda yo kujya batekera abana ku mashuri ibiryo bishyushye ndetse bakajya babahindurira indyo buri munsi ndetse n’inyama n’imbuto.
Dr.Frank Habineza avuga byinshi nkuko yongeyeho ko azagararura caguwa kubera ko inganda zikiri nkeya kandi abantu bataragira ubushobozi bwo kugura imyenda y’urugnda.
Dr.Frank Habineza yagize ati “Mu kwezi kwa 8 tariki 4 mwese ndabasaba kugirango muzantore mbafashe kubaha Demokarasi ku buryo nta muntu bazongera kurimburira imyaka ye kuko buri muntu azajya ahinga icyo ashaka kandi nta muntu bazongera gufungira ahantu hatazwi hitwa transit centre’s babeshyera abakobwa ko bicuruza cyangwa ko abasore banyoye urumogi ibyo byose nzabihagarika ni muntora ndetse nzashyiraho gahunda yo gushyigikira uubyiruko kubona akazi kuko ibyo byose hari ababijyamo kubera baba babuze akazi”. Dr.Frank Habineza aherutse kubwira itangazamakuru ko ubu afite ikizere cya 67% gutsinda abakandida yiyamamazanya nabo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi na Mpayimana Philippe umukandida wigenga.
Gatera Stanley
2,366 total views, 1 views today
Leave a reply