umu amakuru- Umukinnyi Angel Di Maria yakatiwe igifungu cy’umwaka ari muri gereza | Umusingi

Umukinnyi Angel Di Maria yakatiwe igifungu cy’umwaka ari muri gereza

Please enter banners and links.

Umukinnyi Angel Di Maria ubu ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yakatiwe igifungo cy’umwaka wose ari muri gereza ndetse acibwa amande angana na Miliyoni £1.76 kubera kunyereza imisoro inshuro 2 zose.

Angel Dimaria

Lionel Messi ari mu rukiko

Uyu mukinnyi wakiniyeho ikipe ya Manchester United igihe gito akahava yemeye icyaha ahabwa igihano cy’umwaka ariko mu gihugu cya Spain iyo nta kindi cyaha wari wakora mu myaka 2 iba ishize ntago ufungwa ahubwo wishyuramo amafaranga.

Kunyereza imisoro ashinjwa igihe yavaga muri Real Madrid yerekeza mu ikipe ya Man U ndetse Ikinyamakuru The dailymaily.co.uk kivuga ko igihe yakiniraga ikipe ya Real Madrid yahombeje igihugu cya Spain  angana na Miliyoni £1.14.

Iki n’ikibazo kirimo kugenda gifata intera kuko umwaka ushize na Lionel Messi nawe yakatiwe gufungwa umwaka kubera kunyereza imisoro ariko atanga amafaranga kubera ntabindi byaha yakoze mu myaka 2 yari ishize .

Ubu noneho haravugwa ko na Christiano Ronaldo nawe akaba ashinjwa kunyereza imisoro bikaba byatumye afata icyemezo cyo kuva mu ikipe ya Real Madrid n’ubwo bivugwa ko Real Madrid azamwishyurira amande ariko agakomeza kuyikinira.

Ndayambaje F

 

1,913 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.