umu amakuru- Champion Hotel yafunze imiryango kubera ibibazo bikomeye birimo urujijo | Umusingi

Champion Hotel yafunze imiryango kubera ibibazo bikomeye birimo urujijo

Please enter banners and links.

Umuntu gufata amaranga ye akubaka Hotel igafungwa ni uko haba hari ikibazo cyangwa ibibazo bikomeye iyo bidakomeye ntago ifungwa.

Champion Hotel iherereye I Remera uruhande rwa Airtel ugana kuri Stade Amahoro ikaba imaze hafi ibyumwer 2 ifunzwe nkuko abari abakiriya babo babitangarije Ikinyamakuru Umusingi.

Umwe mu bakiriya bakundaga kuhasohokera utashatse ko amazina ye atangazwa uyu munsi Kuwa 21 Kamena 2017 yagize ati “ariko abanyamakuru mwatubarije icyo Champion Hotel yafungiwe tukakimenya ko ariho twari tumenyereye gusohokera ko ari no hafi yahoo dutuye ubu kujya ahandi ko bitugora”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumubaza niba we azi icyo yaba yarafungiwe nk’umuntu wari usanzwe ari umukiriya wabo maze avuga ko yumva bavuga ibintu byinshi atamenya ukuri.

Mu byo yavuze yumvise ngo ni uko hari umuntu waturutse I Burundi wahakodesheje ashyiramo akabari na Restora bisanzwe ariko atishyura imisoro biba ngombwa ko ifungwa imisoro ikabanza ikishyurwa.

Aho ni kumarembo yinjira

Ikindi kivugwa ni uko uwo muntu waturutse I Burundi wakodesheje yari afite umugambi ko imisoro iba myinshi nyiri hotel akananirwa kuyishyura inyubako zigatezwa cyamunara akaba ariwe uyigura nyiri nzu ngo hari uwamurabuye kuri iyo migambi ahita ahafunga kugirango ibibazo bibanze bikemuke.

N’ubwo abantu bumva ibyo byose bivugwa n’Ikinyamakuru Umusingi kimaze iminsi cyaramenye ifungwa rya Champion Hotel ariko kikaba kirimo gushakisha nyiri Hotel kugirango atubwire icyatumye bafunga hotel kuko abantu bavuga byinshi ariko tukaba tutaramubona n’ubwo nta muntu uba uhari umuntu yabaza aho nyiri hotel aba cyangwa n’uburyo ubwo aribwo bwose bwashoboka umuntu akaba yamuvugisha.

Hari abandi bavuga ko yahombye bagahitamo kuba bayfunze ,ibivugwa n’ibyinshi ariko turacyagerageza gushaka nyiri ubwite kugirango atubwire ukuri ku ifungwa rya hotel no kumenya niba koko hari umuntu wavuye I Burundi wahakodesheje washakaga kumuteza ibihombo.

2,209 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.