RSSB yemeje ko nta mwenda wa mituweli ibereyemo ibitaro
— January 22, 2016
Please enter banners and links.
Byagiye bivugwa kenshi ko umwenda Minisiteri y’Ubuzima yabaga ibireyemo ibigo by’ubuvuzi, amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibitaro ariwo watumaga abaturage batabona imiti cyangwa ngo bitabweho, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyemeza ko kuva aho giherewe gucunga imisanzu ya mituweli tariki ya mbere Nyakanga 2015, nta mwenda kibereyemo ibitaro mu kwirinda amakosa yatumye bamwe bazinukwa ubwisungane bwa mituweli.
Mu kiganiro n’abanyamakuru hagaragazwa ibyavuye mu bukangurambaga bwakoze na RSSB mu gihe cy’amezi atatu mu gushishikariza abantu kwitabira gutanga umusanzu wa mituweli, habajijwe niba nta mwenda iki kigo kibereyemo ibigo by’ubuvuzi bikaba byatuma abaturage batavurwa neza.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli muri RSSB, Nzahumunyurwa Pierre Claver, yatangaje ko nta mwenda RSSB ibereyemo ibigo by’ubuvuzi kuko uko inyemezabwishyu zije nyuma ya buri kwezi zihita zishyurwa ngo keretse haramutse hari ibitaro bitaje kwishyuza kandi ko nabyo bitakwitirirwa RSSB.
Ati ” Kugeza ubu nta mwenda tubereyemo ibitaro kuva twakwegurirwa gucunga imisanzu ya mituweli, keretse gusa uwaba ataraza kwishyuza kandi ntabwo ikosa ryaba riri kuri twebwe.”
Yakomeje avuga ko ikibazo kiba iyo hari ibisabwa bitujujwe neza, nka fagitire ikaba yasubizwa inyuma ngo ibanze ikosorwemo amakosa kandi na none amasezerano yemera ko fagitire yishyurwa mu minsi 30 uhereye igihe cyemeranyijweho n’impande zombi. Ikindi kibazo ni igihe banditse amakonti nabi cyangwa bagiye bayahindagura, amafaranga akagaruka.
Yakomeje atangaza ko igihe ibitaro biba byishyuwe neza, hanatangwa serivisi nziza bityo ibigo by’ubuvuzi ntibyimane imiti cyangwa ngo habeho imitangire mibi ya serivisi kuko baba bazi neza ko umwishingizi w’abarwayi (RSSB) yishyura neza kandi ku gihe nta mananiza.
Nzahumunyurwa ashimangira ko RSSB aho iherewe gucunga imisanzu ya mituweli, ishyize imbere ubukangurambaga n’imitangire myiza ya serivisi kugira ngo byibura abaturage bagire imyumvire myiza bumve ko nta gahato gahari ko gutanga umusanzu wa mituweli, ahubwo ko ari bo bifitiye akamaro.
RSSB yavuze ko imyenda ibigo by’ubuvuzi byari bisanzwe biberewemo na Minisiteri y’Ubuzima itazabibazwa ko bizishyurwa na Leta kuko RSSB izabazwa ibyakozwe guhera tariki ya Mbere Nyakanga 2015
3,013 total views, 3 views today
Leave a reply