umu amakuru-      Ingabire Victoire imyaka 15 n’imyinshi arashaka ko urukiko rwa EAC rwagira icyo rukora | Umusingi

    Ingabire v  Ingabire Victoire imyaka 15 n’imyinshi arashaka ko urukiko rwa EAC rwagira icyo rukora

Please enter banners and links.

 

 

Ingabire v

 

Uyu munsi Kuwa 4 Werurwe 2016 Ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa Citizen dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko umuyobozi w’Ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe na Leta Ingabire Victoire yaregeye urukiko rw’Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba (East African Court)kugirango urwo rukiko rumurenganure ku gihano yakatiwe n’Inkiko zo mu Rwanda zamukatiye igifungo cy’imyaka 15.
Iki kinyamakuru The Citizen kivuga ko ibihugu bya EAC byemeje ko uru rukiko ruzajya rwakira impanza z’abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta cyangwa iyo ariyo yose bikaba ari muri urwo rwego na Ingabire Victoire yari yarugejejeho ikirego cye.
Icyo Kinyamakuru kivuga ko urubanza Ingabire aregamo Leta y’uRwanda rwagombaga gucibwa uyu munsi ariko rukaba rutabaye kubera ko u Rwanda rutakiri umunyamuryango w’urwo rukiko ruherereye Arusha muri Tanzania nkuko icyo kinyamakuru kibivuga.
Icyo kinyamakuru kivuga ko cyagerageje kuvugisha Perezida w’urwo rukiko witwa Augustine Ramadhani ariko ntibyabashobokera kugirango abasobanurire iby’urubanza rwa Ingabire uko bihagaze .
Icyo kinyamakuru kirakomeza kikavuga ko cyashatse kubaza abayobozi b’uRwanda bari bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ariko ntibagira icyo babitangazaho.
Gikomeza kivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 8 na Tanzania irimo byasinye ko uru rukiko rwajya rwakira ibirego by’abantu ku giti cyabo n’imiryongo itandukanye ari nayo mpamvu rwakiriye iki kirego ariko iki kirego kikaba cyataburanywe.Mu bindi bihugu byasinye ayo masezerano harimo Burkina Faso ,Mali ,Ivory Coast ,Ghana ,Malawi na Benin .
Byahinduwe na Rwego Tony

2,082 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.