umu amakuru-  Uwahoze ari meya w’ Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi | Umusingi

gasipard  Uwahoze ari meya w’ Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi

Please enter banners and links.

gasipard

 

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro ucyuye igihe yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 2 Werurwe 2016.
Bamwe mu bo bakoranaga mu karere badutangarije ko Byukusenge yitabye Polisi ku Cyicaro cyayo Gikuru ku Kacyiru agahita atabwa muri yombi.

Gaspard Byukusenge wahoze ayobora akarere ka Rutsiro ngo yaba yatawe muri yombi.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Rutsiro utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Nanjye numvise ko amaze iminsi yitaba agataha ariko ngo uyu munsi ku wa gatatu tariki 2 Werurwe yitabye agezeyo bahita bamufunga kubera ko hari umuntu uri Kacyiru aho afungiwe wahise umpamagara arabimbwira.”
Mu gihe tugitegereke ko Polisi igira icyo ivuga kuri aya makuru, nta kintu turumva kivugwa uyu mugabo wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro yaba azira.
Abaye koko yatawe muri yombi, Byukusenge Gaspard, yaba abaye uwa kabiri ufunzwe mu bo bayoboranaga ako karere,
Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako Karere yatawe muri yombi ku wa 17 Ugushyingo 2015 ashinjwa kwaka no kwakira ruswa.
Nkuko bigaragara mu bindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bigaragara ko umuvugizi wa polisi y’igihugu ACP Celestin Twahirwa yemeje amakuru ko uyu meya afunzwe ariko akurikiranywe n’urwego rw’umuvunyi.
Umusingi1@gmail.com

2,003 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.