umu amakuru-    Indirimbo nta cyadutanya ikomeje gukundwa cyane | Umusingi

12346457_1018368258235886_1670677426569778569_n    Indirimbo nta cyadutanya ikomeje gukundwa cyane

Please enter banners and links.

12346457_1018368258235886_1670677426569778569_n

 

 

Abahanzi bo mu Rwanda cyane cyane abagiye kuba hanze kurushanwa gukora indirimbo nziza bigiye gutuma bagera kure mu gukora indirimbo nziza zigakundwa cyane .

 
Muri iyi minsi haravugwa indirimbo ya The Ben yakoranye na Prencess Priscillah Umuratwa yitwa Nta cyadutanya indirimbo abantu benshi bakunda cyane kubera uburyo ikozwemo n’uburyo abo bahanzi bambaye neza n’ahantu heza iyo ndirimbo yakorewe.
Bamwe mu Banyarwanda benshi muri iyi minsi usanga bavuga ko abahanzi bagiye hanze nibo bafite ibihangano bikunzwe cyane kurusha abasigaye mu Rwanda.

Priscillah Ben
Batanga ingero bavuga indirimbo nshya Ntacyadutanya ya The Ben na Priscillah Umuratwa umukobwa ukomeje kugaragaza ubuhanga muri muzika .

 
Indirimbo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye zose zirakundwa cyane zirimo iyi yakoranye na The Ben bavuga ko izaqtwara igihembo cy’indirimbo y’umwaka ,hagakurikiraho Bagupfusha ubusa ,iyo yakoranye na Meddy ,iyo yakoranye na King James n’izindi zitandukanye zose zagiye zikundwa.

Priscillah USA
Undi uvugwa nawe wakoranye indirimbo na Meddy igakundwa ni Kitooko ,abantu bakaba bibaza impamvu bagera hanze indirimbo zabo zikarushaho kuba nziza no gukundwa cyane kurusha baba mu Rwanda .

 
Uwitwa Iradukunda M Grace yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko abahanzi babanyarwanda basigaye bakora indirimbo nziza ziruta n’izabanyamerika .

Umuratwa
Iradukunda yagize ati “urebye indirimbo Nta cyadutandukanya wagirango bayikorewe n’ukorera Chris Brown cyangwa ukorera Rihana cyangwa Jennifer Lopez kuko nibo bahanzi bakora indirimbo zikaza zikunzwe cyane none n’abahanzi bacu ibihangano byabo bigeze kurwego rushimishije barabura kimwe gusa gushakisha uko zajya zicurangwa kuma sheni akomeye ku isi nka MTV n’izindi nka Tracy”.

 

12540732_10153402570820735_4691356640452023485_n
Mu Rwanda ubu uvugwa ni Man Martin ufite indirimbo zikunzwe na Urban Boyz ariko iziza imbere n’izabahanzi babanyarwanda bagiye kuba hanze .

 
Buri muntu wese urebye indirimbo Ntacyadutanya byanze bikunze agira icyo avuga haba ku myambarire ya Priscillah myiza na The Ben bari bambaye neza noneho bakagira ijwi ryiza hakiyongeraho ubuhanga bwabo n’ahantu yakorewe hasaga neza indirimbo ukabona ko ari iya mbere nkuko abo bahanzi ubu bivugwa ko mu bahungu The Ben ariwe wa mbere naho mu bakobwa Priscilla akaba uwa mbere agakurikirwa na Butera Knowless.

 
Noella

2,515 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.