umu amakuru-    Abahishe inyuma y’ikibazo cya Ambulance ihishe mu igaraje I Kabgayi bakurikiranwe –Minisante | Umusingi

  Ubuhinzi-buhagaze-neza  Abahishe inyuma y’ikibazo cya Ambulance ihishe mu igaraje I Kabgayi bakurikiranwe –Minisante

Please enter banners and links.

 

Ubuhinzi-buhagaze-neza

 

Hari imodoka yagenewe kujya itwara abarwayi(Ambulance) mu bitaro bya Mbuye ni mu Karere ka Ruhango ,ubu yahishwe mu I Garage I Kabgayi ikaba igiye kuhamara imyaka ibiri ariko impamvu kugeza ubu ababishinzwe bose bananiwe gusobanura impamvu idakora akazi yagenewe.

1450824585Annonciata-Kambayire

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Kambayire ubu ugiye kuba Visi Meya (photo/internet)
Kuwa 22 Gashyantare 2016 Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo gusohora inkuru ivuga kuri iyo modoka uburyo bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Ruhango barimo Meya Mbabazi Franscois Xvavier hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Kambayire Annonciata ikibazo bari bakizi ahubwo baricecekera ndetse hejuru y’icyo kibazo hiyongeraho uwari umushoferi wayo Rutayisire Franscois avukana na Tushimiye Emily wari umuyobozi w’ibitaro bya  Gitwe akaba yarapangiraga mwene se akazi ariko babipanga nabi biramenyekana .

DSC05811
Ibyo byose Akarere karabimenyaga ariko kubera ya Mpamvu na wa mugambi wo kuyihisha mu I Garage uwari umushoferi wayo akajya ahembwa kandi adakora nibyo bikwiye gukurikiranwa bakamenyekana kuko ntabwo umuyobozi w’ibitaro yajya asohora urutonde rw’abakozi atazi ngo bahembwe amafaranga ya Leta atabazi .
Ibi bishatse kuvuga ko Babanda Florbert ariwe wayobora ibyo bitaro uwo mushoferi yahemberwagaho ariko Kabanda bikaba bivugwa ko nyuma yo kubona ko imigambi ye yatahuwe yeguye ku kazi ubu akaba yikoresha akaba afite Pharmacy ye .

DSC05814
Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje ubushize mu nkuru ya mbere Kabanda twari twagerageje kumubaza ibivugwa ariko ntibyakunda ubu tukaba twaravuganye nawe maze ku murongo wa Telephone n’ubwoba bwinshi ati “icyo mugamije n’icyo mushaka kugeraho ndabizi mwandike ibyo mushaka niyo haba kuri radio nta kibazo mfite ariko mujye mwandika ibyubaka igihugu”.

DSC05815

Amapine yaraboze (photo/Umusingi)
Ikinyamakuru Umusingi cyaramubajije niba ibyubaka igihugu ari ukujya guhisha imodoka yakabaye ijyana abarwayi kwa muganga mukajya kuyihisha mu I Garage aho igiye kumara imyaka hafi 2 yose ?.

DSC05809

Aho iparitse mu i Garage i Kabgayi (photo/Umusingi)
Ubusanzwe izo modoka zihabwa Uturere na Minisante ,Uturere nitwo tuba tuzi ibitaro bikeneye Ambulance bukazitanga niyo mpamvu Ikinyamakuru Umusingi cyagiye no muri Minisante kikabaza uwitwa Mugume Nathan umuvugizi wa Minisante maze agira ati “Ambulance imara ite umwaka urenga mu I Garage?Ibitaro se byabuze amafaranga akoresha iyo modoka ?Akarere se ko kabuze amafaranga yo kuyikoresha kuko hari akazi yagenewe gukora birashoboka ko harimo ikibazo hagati yabo bireba ibitaro n’Akarere bakwiye gukurikiranwa hakiri kare”.
Ikinyamakuru Umusingi muribuka ko Meya Mbabazi yanze kugira icyo adutangariza ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa Kambayire nawe yatubwiye ko ari mu kiruhuko (konji)nta makuru yaduha kandi ariwe imitungo ya Leta ikwiye kubazwa.
Amakuru yandi ni uko hari ikirego ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha tugikurikirana dushaka kumenya aho bivugwa ko ikirego kivuga ko ari ukwangiza imitungo ya Leta ndetse no kuyikoresha nabi no guteza igihombo Leta .
Ubu iyo modoka yakabaye itwara abarwayi nkuko yabigenewe ndetse yateje igihombo kuko umushoferi wa baringa yahembwe Miliyoni 7 zose hejuru yibyo byose hiyongeraho amafaranga ibarirwa ku munsi ibihumbi bitatu (3000 Rfw) byaho iparitse mu I Garage kuko harishyurwa amafaranga naho hazishyurwa agera kuri Miliyoni ebyiri (2.000.000Rwf).
Twababwiye uburyo abatahuye iki kibazo bashatse kwirukanwa ku kazi na Meya Mbabazi birananirana ashaka bamwe bahindurirwa akazi ariho bamwe bavuga ko Akarere kabaye akarima kabo aho bakora ibyo bashatse ntangaruka .
Umwe mu bakorera muri ako Karere ka Ruhango uzi amakuru yose tutashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “ikibabaje n’uburyo ayo makuru yose avugwa akagera no mu nzego zohejuru ariko ntibagire icyo bakora kandi bagakwiye guha agaciro abarwayi Babura uko bagera kubitaro kandi imodoka yakabaye ibikora iparitse mu I Garage ,ubuse nabyo bizategereza igihe Perezida wa Repubulika ko aza akaba ariwe ugikemura ?ahubwo barimo bararwanira gusubira kubuyobozi kandi abaturage bafite ibibazo”.
Iyi nkuru ni ndende kuko hari byinshi bivugwa muri iyi nkuru kandi byose tuzajya tubibagezaho kuko hari na moto nayo ivugwa ko Meya yayitije umuntu ,uwo muntu akajya kuyigishirizaho abantu gutwara moto bakayica ubu nayo iparitse ku bitaro bya Gishweru imaze umwaka urenga byose ni hano .
Gatera Stanley

1,943 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.