Ikibanza bashakaga kubakamo Hotel Itohoza :Abibye aya FERWAFA bari bimuye abaturage bagiye kubagurira none baricuza
— February 12, 2016
Please enter banners and links.
Ikibanza bashakaga kubakamo Hotel
Nkuko hashize iminsi havugwa inkuru y’Umunyamabanga wa FERWAFA ucyekwaho kunyereza agera kuri Miliyoni 200 amafaranga y’uRwanda nkuko bivugwa na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ,Ikinyamakuru Umusingi nkuko kizwiho gucukumbura cyacukumbuye aho ayo bakekwaho kwiba bashaka kuyaqguramo ikibanza bakubaka hotel.
Icyo kibanza kiri hafi ya Sports View Hotel umugabo witwa Protais Segatabazi ubu uri mu maboko ya polisi we na Mulindahabi Olivier nawe ufunzwe acyekwaho gutanga isoko mu buryo budakurikije amategeko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA .
Protais Segatabazi wari watsindiye isoko
Ni kuwa 10 Gashyantare 2016 ubwo bamwe mu baturage baturiye icyo kibanza bashakaga kugura ubwo batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko barimo kwicuza impamvu uyu mugabo witwa Segatabazi yaje ashaka kubagurira kuko yashakaga kubaka Hotel ariko abasaba ko mbere y’uko abishyura babanza bakimuka.
Umwe mu baturage uhatuye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “uwo mugabo Segatabazi twumvise ko yafunzwe ariko yaraje ashaka kutugurira ngo asenye y’ubake Hotel ariko adusaba ko tubanza tukimuka akabona kutwishyura twashakishije amafaranga ndetse abari batayafite bariguriza kuko bari bazi ko bagiye kubona amafaranga ariko twatangajwe no kumva ngo arafunze”.
Umunyamabanga wa FERWAFA Mulindahabi Olivier
Ubu hirya no hino usanga hari abantu bafungwa bazira gutekinika mu bijyanye no gutanga amasoko Leta ikwiye kuba maso kuko abasahura nibenshi cyane.
Twabibutsa ko iki kibanza bari bagiye kubakamo Hotel cyahoze ari icya nyakwigendera Kanyange wari ufitemo urusengero rukaza kuzamo amakimbarane kikagumaho kugeza uyu munsi.
Protais Segatabazi akaba yari yazanye n’imashini iziza ikibanza kugirango imirimo y’ubwubatsi itangire ariko hakozwe amasaha make birahagarikwa iyo mashini isubirayo itarangije gusiza ikibanza ndetse yari yamaze kuzitira hose n’amabati nk’umuntu wari wizeye ko agafaranga kabonetse ariko mu masaha make byari byahagaritswe nyuma y’igihe gito amakuru atangira kuvugwa ko yafunzwe.
Hari abari bazi ko ari Sekimondo nyiri Sportsview washakaga kwagura Hotel ye ariko biza kumenyekana ko atari we.
Gatera Stanley
2,674 total views, 1 views today
Leave a reply