umu amakuru-          Frank Habineza wa Green Party agiye kujyanwa mu Nkiko muri uku kwezi | Umusingi

    12360146_10153134680766216_3994691038611446559_n      Frank Habineza wa Green Party agiye kujyanwa mu Nkiko muri uku kwezi

Please enter banners and links.

 

 

12360146_10153134680766216_3994691038611446559_n

 

 

 

Kuwa 5 Gashyantare 2016 uwitwa Muganwa Andrew yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko agiye kurega mu Nkiko uwitwa Frank Habineza wa Green Party kubera amafaranga ye atasubijwe kandi ariwe watangije Ishyaka Green Party .
Muganwa Andrew yagize ati “Frank akunda kurega Leta ariko ubu nanjye agiye kumbona kuko ngiye guhangana nawe amenye icyo ndicyo”.

Andrew
Muganwa avuga ko ariwe watangije Ishyaka Green Party nyuma baramugambanira bamwirukanamo ariko akaba ashaka kubarega kugirango bamuhe indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 80.
Muganwa avuga ko ariwe watangije Ishyaka Green Party ndetse niwe washatse bamwe mu banyamuryango barimo uwitwa Rwisereka wapfuye abazwe nk’inyamaswe n’abantu batazwi I Huye.
Muganwa yakomeje avuga ko ariwe wagize Frank Habineza Perezida w’Ishyaka atazi ko bazamwirukanamo ariko kuba baramwirukanyemo ntibamusubize amafaranga ye aribyo bigiye gutuma amujyana mu Nkiko.

murdered-Green-Party-VP
Muganwa avuga ko na Frank abize neza ko hari bamwe mu banyamuryango yazanye ndetse bakomeye ati nonese aho twakoreraga inama muri za Medi Moteli nahandi nkishyura amafaranga ayo yose iya banyirukana bansubije ayanjye nta kibazo ariko kuba ubu babona amafarnga menshi ku kintu natangije ari ubwenge bwanjye bakwiye kumpa amafaranga yanjye ariko ubu bazayama bampe n’indishyi zakababaro.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Frank Habineza uyobora Green Party niba ibyo Muganwa avuga ko agiye kumurega mu Nkiko maze avuga ko afite uburenganzira bwo kujya kurega .
Frank yagize ati “uwo ibyo arimo ni gatemba nagende arege”.
Muganwa avuga ko Frank Habineza aje mbere y’uko ajyana ikirego mu Nkiko bakumvikana akamuha amafaranga batarinze bamena amabanga kuko ngo hari amabanga menshi baziranyeho.
Uko Muganwa yahuje ba Ambasaderi b’ ibihugu 6 bashaka gushyigikira Green Party
Muganwa avuga ko yahuje Frank Habineza n’abo ba Mbasaderi barimo uwa Afurika y’Epfo ,Canada ,America ,England ,Germany ,Swaziland bose bashaka gushyigikira Green Party .
Hari abibazaga niba ibibihugu byarashakaga gufasha Green Party gusa cyangwa hari ikindi cyari kibyihishe inyuma?.
Gatera Stanley

2,333 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.