umu amakuru- Uwari umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi yarize amarira nk’umwana imbere y’abanyamakuru | Umusingi

pfundaUwari umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi yarize amarira nk’umwana imbere y’abanyamakuru

Please enter banners and links.

pfunda

Menya agakino bakina na Meya wa Rubavu kugirango adafungwa azira  Miliyoni 200 zanyerejwe.

Kuwa 20 Werurwe 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyari mu Karere ka Rubavu aho cyari cyagiye gukurikirana ikibazo cya Koperative y’abahinzi b’icyayi KOOTP aho bivugwa ko abari abayobozi bayo banyereje amafaranga agera kuri Miliyoni 200.

Uwahoze ayobora iyo Koperative y’abahanzi b’icyayi witwa Uzaribara Dennys abajijwe ibimuvugaho ko yanyereje amafaranga ya Koperative ndetse agafungwa akarekurwa mu ibanga kuko atagejejwe imbere y’ubutabera arabihakana avuga ko hakozwe Odite bagasanga nta mafaranga yanyerejwe ndetse akaba yararekuwe amaze icyumweru muri kasho muri polisi bityo abanyamuryango bakaba bibaza uburyo arekurwa atagejejwe imbere y’ubutabera.

ifoto-Meya

Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremie uvugwa ko ari mu gakino ko gufunguza Uzaribara ndetse Uzaribara akaba yarasimbuye Meya ku ishuri yari ayoboye mbere yo kuba Meya

pfunda

Uzaribara Dennys warize amarira imbere y’abanyamakuru bamubajije akayabo k’amafaranga ya koperative KOOTP yanyereje

Kuwa 20 Werurwe 2017 aganira n’Ikinyamakuru Umusingi abajijwe ku bimuvugwaho ko yanyereje umutungo wa Koperative ndetse bikavugwa ko ari Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremie wamufunguje maze aho kudusubiza ararira nk’umwana muto arahaguruka aragenda.Mbereko agenda yagize ati “ariko umuntu yifuza gufungisha undi bikanga ubu barashaka kunyicisha ariko ndabyiteguye ibindi nzabasubiza ubutaha”.

ubwiherero bwatwaye 13 million

Umusarane watwaye Miliyoni 13 ibintu bitangaje bikomeye no kwemera ko habaye Odite (Audite)bagasanga nta kibazo

16e1ef87-a058-4189-9674-d1b7a086c9da

82aa9eee-4d3e-4f1a-aa07-7f27212b54c9

Uwo ni Jera wa Koperative yerekana raporo ya odite

873e3422-42ba-489a-9594-bde44f7138dc

Perezida Mushya Bisakumbe Augiste yifashe kumunwa

722e9018-c3b7-4ea8-8590-d91b363fb9a6

Ibiro bya Koperative KOOTP

Yashyiraga mu majwi uwitwa Eric na Mushawidi ko aribo babiri inyuma.Ikinyamakuru Umusingi mbere cyari cyavuganye n’abahinzi b’icyayi  badusabye ko tudatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo badutangariza ko Koperative yabo igiye gusenyuka kubera abari abayobozi  banyereje amafaranga menshi cyane ndetse hazamo ikimenyane mu matora.

abahinzi bari bafite umujinya

Abanyamuryango bafite umujinya barimo gutongana ko umutungo wabo wanyerejwe abawunyereje bagakingirwa ikibaba na Meya

Aha hari hagiye kubakwa aho gupimiramo icyayi, iyi fondasiyo i yatwaye miliyoni ebyiri zose

Aho niho bendaga kubaka bazajya batunganyiriza icyayi

ifoto icyayi

Icyo n’icyayi bahinga

Aba bahinzi b’icyayi nabo bavugaga ko Meya w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie ko yabigizemo uruhare ko abari abayobozi ba Koperative barekurwa batagejejwe imbere y’ubutabera kuko bavuga ko buri gihe yajyaga kuri sitasiyo ya Polisi kureba aho bigeze kandi abantu baba bazi amakuru ntago twakubeshya.

Meya bigaragara ko nawe yivanga muri gahunda zitandukanye kandi bishobora kumugiraho ingaruka .

Meya wa Rubavu ikigaragara ni uko atinya kuvugana n’itangazamakuru bishoboka ko aba atinya ko bamubaza nk’ibyo byose bamushinja akabura icyo asubiza.Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye Meya Sinamenye Jeremie kugirango tumubaze niba ibimuvugwaho abizi kugirango agire icyo abivugaho nk’umuyobozi w’Akarere kandikiwe kuri icyo kibazo ariko yanga kutwitaba ndetse tumwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje kijya ku biro bya Koperative kugirango kibaze umuyobozi mushya wasimbuye  Uzaribara  maze tuhasanga uwitwa Bisakumbe Augiste ariwe uyoboye iyo Koperative.

Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije nk’umuyobozi mushya ko  yasanze nta mitungo ya koperative yanyerejwe kubera ko yari yarigeze no kuyoboraho iyo Koperative igitangira maze avuga ko nta mutungo wanyerejwe ndetse na RCA yakoze odite (audit) isanga nta mutungo wanyerejwe.

Bisakumbe Augiste umuyobozi wa Koperative bivugwa ko afite icyo apfana na Uzaribara wayoboraga mbere nawe yavuze ko hari abantu 2 Eric na Mushawidi ko aribo bateza ibibazo byose ati “dukeka ko aribo batuma abanyamuryango kujya kuvuga ibyo byose ariko nta kundi twe tuzakomeza ukuri”.

Abanyamuryango babashinja gukoresha ikimenyane kubera ko bavuga ko bafite icyo bapfana uko bayoboye koperative ndetse bikaba bivugwa ko na Meya ari mwene wabo kubera ko Uzaribara Dennys afunguwe niwe wagiye gusimbura Meya kuyobora ishuri yayoboraga mbere y’uko aba Meya.

Ikindi abanyamuryango ba Koperative ntibumva uburyo umusarane babubakiye wakubakwa na Miliyoni 13 nkaho ari inzu yo kubamo bakaba bavuga ko bariye amafaranga menshi kuko umusarane ntiwarenza Miliyoni eshanu.

Abanyamuryango nano bashinja abaje gukora odite baturutse muri RCA ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda ko bashobora kuba barahawe ka bituga ukwaha bagakora raporo ibashyigikira.

Ikinyamakuru Umusingi cyarakomeje gishakisha uwitwa Mugemane wakoze iyo raporo afatanije n’undi tutashoboye kumenya amazina ye kuri Telephone yanga kutwitaba n’ubutumwa tumwoherereza ubutumwa bugufi maze hashize igihe arabusubiza bugira buti ku byerekeye audite twayikoze umwaka ushize reka nzagusubize ejo ndebye raporo kugirango nshingire kubimenyetso biri muri raporo kuko hari ibyo umuntu aba atakibuka.

Ubundi iyo uziko ibyo bakuvugaho ibintu bitari ukuri ukabona ubutumwa bukubaza ibintu uzi ugerageza gusubiza kuko uba warasanze ari ukuri ariko iyo uziko ushobora kuvuga ubeshya abenshi bahitamo kwicecekera igishaka kibe.

Twagerageje gushaka Eric bavugaga ko ariwe ubiri inyuma byose maze avuga ko amakuru ayafite neza ko umutungo wa koperative wanyerejwe kandi ko azabivuga aho ariho hose.

Amakuru avuga ko isoko ryo kubaka uwo musarane watwaye akayabo ka Miliyoni 13 isoko barihaye umuntu mu magambo gusa ariko ubu aho ibintu bikomereye bakaba barandikishije inyigo.

Iyi nkuru turacyayikurikirana kugirango n’andi makuru yose tuyabagezeho kuko biravugwa ko mu minsi ya vuba bazajya kuburana indi mitungo yibwe n’abakozi ndetse naba Uzaribara yavuze ko gufungurwa kwabo dosiye ikiriyo bategereje igihe izazira bakayiburana baba abere bikarangira cyangwa icyaha cyabahama bagahanwa nkuko amategeko abivuga.

Turacyashakisha polisi I Rubavu kugirango itubwire icyo bashingiyeho barekura abari bafashwe bamaze icyumweru cyose bakarekurwa ndetse tugomba kumenya aho iyo dosiye igeze.

Gatera Stanley

2,879 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.