Perezida Kabila yahaye abakinnyi batwaye CHAN imodoka yabemereye
— February 9, 2016
Please enter banners and links.
Nyuma y’aho abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batwariye igikombe cyahuzaga abakinnyi bakina imbere muri shampiyona z’ibihugu byabo muri Afurika CHAN cyaberaga mu Rwanda .
Kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Gashyantare 2016 Perezida Kabila yakiriye aba bakinnyi buri umwe ahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Prado VX nshyashya nk’igihembo kuko bitwaye neza muri CHAN ndetse bagatahukana n’igikombe.
Ibi benshi bavuga ko ari uburyo bumwe bwo gushyigikira siporo kuko n’umwana muto agira umutima wo gukunda siporo cyane cyane umupira w’amaguru.
Ibi bikwiye no kuba mu Rwanda niyo batahabwa imodoka nk’izo Congo yahaye abakinnyi bayo ariko bakagira ibyo bemererwa bituma n’abana bato bakura bakunda umupira w’amaguru nkuko umwe mu bavuganye n’Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo , ingabo z’amahanga zishinzwe kurinda amahoro muri iki gihugu nazo zashimiye abakinnyi uburyo bitwaye bakabasha kwegukana igikombe.
Tariki ya 7 uku kwezi aribwo ikipe y’igihugu ya RDC yegukanye iki gikombe , akaba ari no kunshuro yayo ya kabiri icyegukana dore ko ubwo cyakinirwaga ku nshuro ya mbere mu 2009 DR Congo nanone ariyo yari yacyegukanye.
kuri iyo nshuro nabwo abakinnyi bari muri iyo kipe perezida Kabila akaba yarabahembye imodoka yo mu bwoko bwa VX.
Muhungu John
2,415 total views, 3 views today
Leave a reply