umu amakuru-        Ibikoresha birimo Tear gas n’ibimodoka binini bya gipolisi n’inkoni nyinshi mu kwitegura amatora muri Uganda byaturutse ku cyambu cya Kenya | Umusingi

12661795_1330614436965463_2127398365497373622_n        Ibikoresha birimo Tear gas n’ibimodoka binini bya gipolisi n’inkoni nyinshi mu kwitegura amatora muri Uganda byaturutse ku cyambu cya Kenya

Please enter banners and links.

12661795_1330614436965463_2127398365497373622_n

 

 

 

 

Mu gihugu cya Uganda harabura iminsi 9 gusa ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe hagaragaye ibikoresho bya polisi izakoresha mu gucunga umutekano w’abaturage muri Uganda nyuma yo kumenya ko hari abantu bashaka kuzateza akaduruvayo Perezida Museveni aramutse atsinze.

942784_1788244381406729_2936324622152638175_n
Mu byagaragaye harimo ibimodoka binini bya gipolisi ,inkoni nyinshi ,ibimodoka bya tear gas (umwuka uryana mu maso)bituruka mu gihugu cya Kenya.

12642802_1113939791984714_9068303965487835421_n
Abiyamamaje kuri uwo mwanya wo kuba umukuru w’igihugu harimo Perezida Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi akaba ashaka kongera kuyobora indi 5 ikaba 35 bamwe bavuga ko iyo myaka ari myinshi cyane akwiye kureka n’abandi bakayobora.

12654306_1113450998700260_7968998583518857225_n
Undi n’uwitwa Amama Mbabazi Patrick wari Minisitiri w’Intebe wafashije cyane Perezida Museveni kugirango ajye kubutegetsi akuraho ubutegetsi bwa Obote kuko bavugaga ko ubutegetsi bwe bwabangamiraga abaturage none niwe umurwanya.
Amama Mbabazi akaba ahagarariye Ishyaka ryitwa Go forward ariko abantu bakaba babona uyu mugabo atatsinda kuko yakoranye na Museveni byinshi ndetse bamwe bakaba bavuga ko ari agakino bakina amatora narangira bazasubirana.
Uyu mugabo Amama Mbabazi bivugwa ko afite amafaranga menshi cyane ashobora kuyakoresha agatsinda Museveni nawe byibuze akazapfa abayeho Perezida kuko abenshi mu bakire bifuza kubaho Perezida.
Undi mu biyamamarije kuba Perezida wa Uganda ni uwitwa Dr.Kiiza Besigye wabayeho umusirikare ku ipeti rya Colonel ndetse akaba yaravuraga Perezida Museveni akiri mugisirikare nyuma aza kukivamo arahunga ahungira muri Afurika y’Epfo n’uwitwaga Cyakabale bivugwa ko banyuze mu Rwanda bahunga.
Dr.Kiiza Besigye akaba ari inshuro ye ya 3 yiyamamariza kuba Perezida wa Uganda ariko atsindwa ariko kuri ubu akaba avuga ko ikimuhangayikishije ari uko Perezida Museveni ashobora kwiba amajwi ariko atayibye yamutsinda.
Dr.Besigye akaba ahagarariye Ishyaka ryitwa FDC ndetse ari kumwe na Gen.Mugisha Muntu umunyarwanda wanze gutaha akigumira mu gisirikare cya Uganda.
Abo 3 nibo bakomeye cyane ndetse nibo bazavamo umwe uzatsinda amatora ateganyijwe kuwa 18 Gashyantare 2016.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Gakuba w’umunyarwanda yatangaje ko abanyamahanga bari muri Uganda bafite ubwoba kuko iyo amatora yegereje Abagande bakunda guhohotera abanyamahanga harimo n’abanyarwanda bavuga ko aribo batora Museveni kandi bo batamushaka ku buryo n’imitungo y’abanyarwanda n’abandi banyamahanga yangizwa igihe cy’amatora.

Rwego Tony

2,698 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.