Breaking News Perezida Kagame yirukanye Gen.Rutatina wari ukuriye iperereza.
— February 8, 2016
Please enter banners and links.
Kuwa 8 Gashyantare 2016 Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza impinduka mu gisirikare cy’uRwanda RDF .
Itangazo riravuga ko uwari ukuriye iperereza mu gihugu J2 ariwe Gen.Rutatina Richard ariko iryo tangazo rikaba ritavuga uwasimbuye Gen.Rutatina kuri uwo mwanya.

Gen.Musemakweli wasimbuye Kamanzi
Itangazo rikomeza rivuga ko Umugaba w’Ingabo zirwanira kubutaka MAJ GEN JACQUES MUSEMAKWELI yasimbuye Maj.Gen.Frank Mushyo Kamanzi ukuriye Ingabo ziri Daufur .
Iryo tangazo rivuga kandi ko MAJ GEN ALEX KAGAME ariwe wahawe kuyobora Abajepi (Republicana Guard)baba bashinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu.
Impinduka zikaba zihita zubahirizwa abahawe akazi bagahita batangira gukora inshingano ndetse n’uwirukanywe agahita ajya aho bari bumuhitiremo kujya kuko mu itangazo batavuze uwirukanywe aho ahita ajya.

Gen.Mucyo Kamanzi wasimbuwe
Ikinyamakuru Umusingi kibibutsa ko Gen.Rutatina yari amaze amezi 3 gusa kuri uwo mwanya kuko hari igihe yari yarigeze kuyoboraho J2 bamukuramo bamuha indi mirimo mu gisirikare.
Nanone Gen.Rutatina Richard akaba yari igeze gufungwaho we na Gumisiriza n’abagenzi be uko bari 4 bivugwa ko bakoraga ubucuruzi muri Congo ariko nyuma bakarekurwa bagasubizwa mukazi.
Umusingi1@gmail.com
3,674 total views, 1 views today
Leave a reply