Umupfumu w’ikipe ya
DR Congo nawe azahembwa kubera ibyo yakoreye kuri Stade Amahoro
— February 8, 2016
Please enter banners and links.
Bamwe bamwita umupfumu abandi bakamwita umurozi w’ikipe ya DR Congo yagaragaye cyane ku mukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi ubwo yahuraga n’iya DR Congo ubwo bakinaga muri kimwe cya kane habuze itsinda indi kuko byari igitego kimwe kuri kimwe.
Umupfumu wa Congo yabonye u Rwanda rusatira cyane arahaguruka na Camera kuri Stade Amahoro ziba zamwerekanye atumura itabi ako kanya rutahizamu w’uRwanda Sugira aba aravunitse ava mu kibuga kandi ariwe wari wasengereje ikipe ya Congo.
Bamwe mu bafana b’ikipe ya Congo bakaba bamukesha iki gikombe cya CHAN kubera ko ariwe waroze bigakunda kuko iyo ataroga u Rwanda Congo ntiyari bukomeze muri kimwe cya kabiri ndetse ntiyari bugere ku mukino wanyuma yakinnye na Mali igatsinda Mali 3 ku busa.
Ku rundi ruhande Aba Congomani bari bahuruye ari benshi buzuye Stade Amahoro ku buryo Ambiyanse (ibyishimo)byari byinshi ku buryo n’umukinnnyi wese wari mu kibuga yumvaga afite umufana umuri inyuma akenshi n’ibyo amakipe atsinda akora.
Hari bamwe mu Banyarwanda batashakaga ko Congo itsinda Mali kubera ubufana bushingiye ko DR Congo ariyo yatsinze u Rwanda kubera umupfumu wavuzwe haruguru ariko abenshi kubera ukuntu Abacongomani bazi gufana n’ibiraka bahaye u Rwanda bafanaga Congo ko itsinda Mali.
Abakongomani baturutse I Goma na za Busi zigera muri 20 zose zuzuye ,izo Busi zari iz’uRwanda (Kigali Coach)icyo n’icyashara cya mbere u Rwanda rwabungukiyeho.
Amahoteli ,Guest House ,Rodges hose wasangaga huzuye kubera Abacongomani bari baje gufana ikipe yabo abandi bagaragaye buzuye indege izanye abafana baje I Kigali gufana ikipe yabo.
Ikipe ya Congo ikaba yatwaye igikombe kuwa 7 Gashyantare 2016 bagihawe na Perezida w’uRwanda Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa CHAN
Muhungu John
2,697 total views, 1 views today
Leave a reply